Print

Mu magambo yuje agahinda n’ishavu Miss Aurore yavuze kuri musaza we waguye mu kiyaga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 August 2017 Yasuwe: 2030

Nyampinga w’u Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore ntahwema guterwa intimba n’urupfu rwa musaza we Hirwa Henry, ndetse akunze kugaragaza ko yasigiwe irungu n’umubabaro udashira.

Uyu mukobwa akunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga akoresha agaragaza uburyo yafataga akanita kuri musaza we rukumbi yagiraga. Mu ntangiriro z’Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hirwa Henry yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Uburasirazuba.

Nubwo hashize imyaka 5 Hirwa Henry yitabye Imana, Miss Mutesi Aurore ahora avuga ko iyo nkuru ihora ari nshya kuri we ndetse ntarakira ko musaza we yapfuye.

Mutesi usigaye utuye mu gihugu cya Turquie aho akurikirana amasomo ye yanditse ku rukuta rwe rwa instagram ubutumwa buherekejwe n’ifoto ya musaza we.
Iyi niyo Miss Aurore yakoresheje avuga kuri musaza we
Yavuze ko musaza we ariwe wagiye amwereka inzira yo gucamo muri ubuzima bwa buri munsi, yagize ati “ Imana nyir’ububasha yarandemye, impa ubuzima. ababyeyi banjye barambyara ndetse na musaza wanjye anyereka inzira nziza. #HirwaKhenry nizihiza ubuzima bwawe buri munsi.”

Bamwe mu bakurikirana Aurore ku mbuga nkoranyambaga bamukomeje abandi bamwandikira bamwifuriza gukomera nubwo bitoroshye.

Hirwa Henry yamenyekanye cyane nk’umwe mu basore bari bagize itsinda rya KGB rimwe mu matsinda yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki ugezweho mu Rwanda. Yari umuvandimwe wa Miss Rwanda 2012 ndetse yari umuhungu umwe mu muryango w’abana bane.

Uwo ni Egide na Miss Aurore basigaye bakundana banitegura kurushinga

Indi nkuru bifitanye isano: http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-aurore-aherekejwe-n-uwo-bagiye-kurushinga-batoye-perezida-amafoto