Print

Umurinzi wa Perezida Nkurunziza yirashe ahita apfa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 August 2017 Yasuwe: 6534

Shefu Nishemezwe wari umwe bagize itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida Nkurunziza Pierre, Brigade Spéciale de Protection des Institutions yirashe ahita apfa.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 6 Kanama 2017.Amakuru avuga ko uyu mugabo wari ufite ipeti rya Kaporali yakoresheje imbunda yakoreshaga mu kazi akirasa ahita agwa aho ku biro bya Perezida Nkurunziza.

Col. Gaspard Baratuza , Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, yemeje aya makuru avuga ko batangiye iperereza ngo bamenye icyateyeye uyu musirikare kwirasa.

Uyu musirikare wirashe yari amaze amezi atandatu avuye mu butumwa bw’amahoro muri Santrafrika. Umuvugizi avuga ko bataramenye neza icyamuteye gukora ibyo.

Caporal Nishemezwe avuka mu ntara ya Muramvya, asize umugore n’abana 4, nyuma yo kwirasa. Umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge.

Ni kunshuro ya kabiri umwe mu basirikare barinda umukuru w’igihugu akoze ibintu nk’ibi kuko muri Kamena 2016, undi musirikare nawe yirashe amaze gukomeretsa mugenzi we.