Print

Rayon Sports yamaze kwerekeza muri Tanzania (amafoto)

Yanditwe na: 7 August 2017 Yasuwe: 1378

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gufata indege indege iyerekeza mu gihugu cya Tanzania aho igiye kwitabira umukino izahuramo na Simba SC ku munsi w’ejo Taliki ya 08 kanama ubwo iyi kipe yo muri Tanzania izaba iri mu birori yise “Simba Day”.


Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyiteguro hakiri kare mu rwego rwo gutegura neza uyu mukino ndetse no gutegura Shampiyona izaba mu mpera z’ukwezi kwa nzeri.

Mu bakinnyi iyi kipe yahagurukanye harimo umusore Ally Niyonzima bitegura gusinyisha nubwo agifite umwaka umwe mu masezerano yagiranye na Mukura VS.Abakinnyi batajyanye n’iyi kipe uretse abatari mu ikipe y’igihugu ni Bimenyimana Caleb Bonfils,Mwiseneza Djamar na Habyarimana Innocent uzwi nka Di maria bari bamaze iminsi mu igeragezwa.

Mbere yo kwerekeza Dar es salaam Karekezi Olivier yatangarije abanyamakuru yavuze ko Nahimana Shassir akiri mu Burundi kubera ikibazo cy’umubyeyi mu gihe Caleb we nyuma yo kumvikana na Rayon Sports yabaye asubiye I Burundi ndetse yemeza ko aba bakinnyi bazaba bagarutse iyi kipe nigaruka mu Rwanda.

Djabel Imanishimwe na bagenzi be

Abakinnyi Rayon Sports yajyanye muri Tanzania:

Abazamu: Bashunga Abouba na Mutuyimana Evariste.

Ba myugariro: Nzayisenga Jean D’Amour, Mugabo Gabriel, Rwigema Yves, Usengimana Faustin, Niyonkuru Djuma, Irambona Eric na Rutanga Eric.

Abakina hagati:Rutinywa Gonzalez, manishimwe Djabel, Kwizera Pierre, Nsengiyumva Idrissa, Niyonzima Ally, Nova Bayama.

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Alhassane Tamboura, Habimana Yussuf, Tidiane Kone.