Print

Perezida Kagame yashimiye abahanzi n’abanyamakuru barimo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2017 Yasuwe: 1607

Perezida Paul kagame yashimiye abahanzi kimwe n’abandi bose bamubaye hafi n’abagize uruhare mu gutegura ibikorwa byo kwiyamamaza n’aho byabereye hose, nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’igihugu, aho yaje ku isonga n’amajwi 98.66%.

Aho yabaga yagiye kwiyamamariza hose, benshi mu bahanzi nyarwanda babaga bahari, indirimbo zifashishwaga mu kwiyamamaza zose zahimbwe n’abahanzi nyarwanda, izo zikaba impamvu nyamukuru zatumye Perezida Kagame abazirikana, abashimira mu ruhame nyuma yo kwegukana intsinzi.

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda bose by’umwihariko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bakoraniye ku cyicaro cy’uwo muryango, Perezida Kagame yashimiye benshi ahereye ku bateguraga ibikorwa byo kwiyamamaza, ashimira umuryango we, aho yavuze ko na wo “ari abana b’Inkotanyi”.

Yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, anashimira abanyarwanda bose bakomeje kumugaragariza icyizere n’urukundo., rwatumye bashyigikira ko yakongera akabayobora indi myaka indwi.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ntabwo nakwibagirwa gushimira abahanzi n’abaririmbyi badususurukije, ahari hashyushye bakadufasha kuhashyushya kurushaho, barakoze cyane."


"Hari ndetse abanyamakuru baba abo mu gihugu hano baba abo hanze, abo bose bakora imirimo itandukanye, abafotora, abakoresha za ’social media’ (imbuga nkoranyambaga), mbese ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku isi muri uwo mwanya bibereyeho. Mwarakoze namwe cyane.”

Perezida Kagame yegukanye intsinzi mu matora yabaye kuwa 3 Kanama ku banyarwanda baba mu mahanga no kuwa 4 Kanama ku batuye imbere mu Rwanda, aho yasaruye akayabo k’amajwi 98.66%, akurikirwa na Mpayimana Philippe wagize 0.73%, Dr Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) aba uwa gatatu n’amajwi 0.47%.


Comments

kv 8 August 2017

98,63% mujye muba update!