Print

Centrafrique: Umwe mu bapolisi b’u Rwanda yirashe arapfa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 August 2017 Yasuwe: 1033

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique(MINUSCA), yirashe ahita yitaba Imana.

Superintendent Emmanuel Musabe yirashe ku gicamunsi cyo ku wa 3 Kanama 2017.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yatangiye iperereza kugirango imenye icyateye urupfu rw’uyu mu polisi. Inavuga ko ibabajwe n’urupfu rw’uyu mu polisi

Itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rigira riti “Polisi y’u Rwanda, MINUSCA n’izindi nzego bireba muri Centrafrique batangije iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku byabaye, imvano y’ibi byago ndetse no gufata ingamba zikwiye kuri iki kibazo.”

Ngo umuryango w’uwitabye Imana wahise ubimenyeshwa.

ITANGAZO:

Polisi y’u Rwanda ibabajwe no gutangaza urupfu rw’umupolisi wayo, wari mu bagize umutwe w’abapolisi boherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) .

Uwitabye Imana ni Superintendent Emmanuel Musabe bikekwa ko yirashe agapfa ku gica munsi cyo ku wa 3 Kanama 2017.

Polisi y’u Rwanda, MINUSCA n’izindi nzego bireba muri Centrafrika batangije iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku byabaye, imvano y’ibi byago ndetse no gufata ingamba zikwiye kuri iki kibazo.

Umuryango we wahise umenyeshwa.

ACP Theos Badege

Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda


Comments

Mubiligi Erick 10 August 2017

Twihanganishije umuryango wa Nyakwigendera . Gusa Polisi nizindi nzego zibishunzwe bakore iperereza hamenyekane impanvu nyamukuru yaba yateye uru rupfu gusa birababaje. Imana imwakire.