Print

Gatsibo: Polisi ifunze umugabo wafatanywe inoti zirindwi z’ibihumbi bibiri z’inyiganano

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 August 2017 Yasuwe: 180

Serihamye Aphrodis w’imyaka 46 y’amavuko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba nyuma yo gufatanwa inoti zirindwi z’ibihumbi bibiri z’amafaranga y’u Rwanda z’inyiganano, mu gasanteri k’ubucuruzi ka Rubona kari mu kagari ka Gatsibo, mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero.

Uyu mugabo ukomoka mu kagari ka Nyagisozi, umurenge wa Mushishiro, akarere ka Muhanga, yafashwe ku bufatanye bwa Polisi ihakorera n’Inkeragutabara,ku mugoroba wo ku italiki ya 7 Kanama , ubwo hakemangwaga amafaranga yari yishyuye aho yanywaga inzoga.

Ifatwa rye rikaba ryaraturutse ku baturage batanze amakuru ko ashobora kuba afite ayo mafaranga y’amakorano, bityo ku bufatanye n’abaturage agahita atabwa muri yombi. Polisi ikaba itangaza ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga.

CIP Theobald Kanamugire, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akaba agira inama abaturage kwitondera amafaranga bakira cyane cyane amashya, kuko iyo batabikoze aribo bisanga bayakoresha bityo iyo bayafatanywe aribo babihanirwa nyamara abayakoze n’abayazanye mu giturage bigaramiye, akaba akangurira abaturage kuba maso bafatanyije n’inzego z’umutekano.

Yagize ati: "Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa cyangwa uwagikoze agafatwa vuba. Amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze bityo, bigira n’ingaruka ku baturage. Ni ngombwa rero gusenyera umugozi umwe mu kubirwanya dutanga amakuru ku gihe ku babikora cyangwa abategura imigambi yo kubikora."

Yongeyeho kandi ko ufatiwe muri bene kiriya cyaha ndetse n’ibindi muri rusange afungwa akanacibwa amande byose bikadindiza iterambere rye n’iry’umuryango we muri rusange. Abantu bakaba rero bakwiye gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku cyaha.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko y’u Rwanda avuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7)

Iya 602, ivuga ko , umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).