Print

Nyampinga wa CBE yasabwe anakobwa n’umusore barambanye mu rukundo-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 August 2017 Yasuwe: 930

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Ikirezi Sandrine wambaye ikamba rya Nyampinga wa kaminuza ya CBE[SFB] muri 2016, yasabwe anakobwa n’umusore bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Uyu mukobwa arushinze ataratanga ikamba dore ko umwaka uri hafi kuzura ngo hashakishwe umusimbura.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yiga mu mwaka wa kabiri agiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka umwe abaye Miss CBE kuko yatowe tariki ya 26 Werurwe 2016; agiye kurushingana n’umusore witwa George Kamugisha, ubukwe bwabo butahe tariki ya 26 Ugushyingo 2017.

REBA AMAFOTO: