Print

Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi 4 barimo uwakiniraga Rayon Sports

Yanditwe na: 9 August 2017 Yasuwe: 1135

Ikipe ya Kiyovu Sports iherutse kwemererwa kuguma mu cyiciro cya mbere nyuma yo kumanuka mu mwaka w’imikino ushize,yamaze gusinyisha abakinnyi 4 barimo umusore Fabrice Mugheni wakiniraga ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize.

Abo bakinnyi bane basinyiye ikipe ya Kiyovu Sports ni Maombi Jean Pierre bakuye muri Musanze, Fabrice Mugheni wavuye muri Rayon Sports Mbogo Ally wavuye muri Espoir FC na Uwihoreye Jean Paul bakuye muri Police FC.Aba basore bose basinye amasezerano y’ imyaka ibiri bakinira iyi kipe.

Mu kiganiro umuvugizi w’ikipe ya Kiyovu Munyengabe Omar yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru yagitangarije ko aba bakinnyi 4 baguze baje gufasha iyi kipe kuzitwara neza mu mwaka w’imikino utaha.

Yagize ati “Ni byiza gukomeza ikipe yacu kugira ngo twitegure umwaka w’imikino utaha uzaba utoroshye.Twasinyishije abakinnyi bakomeye kandi twizeye gukomeza gusinyisha abandi mbere y’uko dutangira shampiyona.”

Kiyovu Sports izatangira imyitozo ku italiki ya 15 Kanama uyu mwaka aho byitezwe ko yaba aba bakinnyi bashya n’abandi iri kuvugana nayo bazahura n’umutoza mushya Casa Mbungo Andre .