Print

Misiri yahaye ibitaro bya gisirikare Kanombe ibikoresho by’ubuvuzi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 October 2017 Yasuwe: 476

Leta ya Misiri yashyikirije ibitaro bya gisirikare bya Kanombe inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu kuvura ndetse no gutanga amasomo mu by’ubuvuzi hifashishijwe uburyo bw’iyakure buzwi nka Telemedecine mu ndimi z’amahanga.

Ni umuhango wayobowe na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Dr. Namira Negm wavuze ko iyi nkunga iri mu rwego rw’ubufatanye n’umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Misiri kandi ko igihugu cye kiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage b’ibihugu byombi.

Ibi bikoresho birimo za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana nazo bije bikurikira indi nkunga y’imashini 10 ziyungurura amaraso iki gihugu cyashyikirije ibitaro bya gisirikare bya Kanombe mu cyumweru gishize.

Dr. Colonel Jean Paul BITEGA, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, avuga ko ibi bikoresho biziye igihe kuko hari byinshi bizabafasha mukunoza akazi.

RBA