Print

Kigali: Umukobwa w’imyaka 16 amaze amezi 16 akubitwa amanywa n’ijoro bagasubiza no mu bikomere-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 August 2017 Yasuwe: 6335

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko amaze amezi agera kuri 16 akubitwa na Nyirabuja wamukoreshaga bapfa utuntu duto atatunganyije, ngo uyu nyirabuja asanzwe azwiho amahane no kwishongora ku baturanyi.

Kugeza ubu, uyu mwana w’umukobwa ari kuvurirwa kuri Isange One Stop Center ku Kacyiru. Inkuru ya Flash Tv ivuga ko yajyaga akubitwa intsinga z’ amashanyarazi, imipira bavomesha amazi n’ibindi ndetse ngo n’umunsi inzego z’umutekano zamutabaraga barabibonye.

Muri iyi nkuru bahaye uyu mukobwa amazina atari aye kubera umutekano we aho bahisemo gukoresha, Aline Mukamusoni. Akomoka mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru.

Yazanywe muri Kigali n’umuntu wamubwiye ko aje kumurangira akazi ko gukora mu rugo. Yatungukiye kuri uyu mugore abaturanyi be bafata n’umugome kubera ibyo yakoreye uyu mwana utarageza imyaka y’ubukure.

Uyu mukobwa yatangaje ko yajyaga akubitwa azize utuntu duto turimo nko gusiga hanze ibikoresho byo mu rugo, kwibagirwa kwanura imyenda n’ibindi. Ngo nyiraburaja yajyaga abyuririraho agakomeza gukubita kugeza n’aho akubise mu bikomere asanganywe yamuteye.

Ngo yamukubitaga inkoni n’ intsinga z’amashanyarazi agakubita umubiri wose atitaye ku bice by’umubiri.Amashusho agaragaza uyu mukobwa afite inkovu umubiri we kuva ku ijosi kugera ku birenge.

Uyu mukobwa avugana ikiniga yewe n’amarira agashoka yatangaje ko nyirabuja witwa Uwase Josiane yamutegekaga kuvugira kuri telephone akabwira ab’iwabo ko ameze neza ndetse ngo akazi karagenda ndetse ko yabyibushye.

Mu mwaka n’igice yamaze muri uru urugo yarerega abana babiri b’uyu mugore. Yakubitwaga amanywa n’ijoro agasubizwa mu cyumba cye [Icyumba cya nyirabuja]. Ngo abamubonye yinjira ku munsi wa mbere ntibongeye kumubona ukundi.

Mu ijwi ryuje ikiniga, yabwiye Flash TV na Flash Radio, ati ”yasangaga ikintu nko mu nzira akaba arandyamishije akankubita, yamfungiranaga mu cyumba cye, yajyaga kugenda agasiga amfungiranye kandi igipangu na cyo cyari gisakaye ku buryo ntashoboraga no kubona aho nuririra ngo mbe nacika.”

Yakomeje avuga ko ku munsi yakubitwaga n’ibura iminota 60 igabanyijemo ibice bitatu, ngo mu gitondo yakubitwaga iminota 30, saa sita agakubitwa iminota 15 mu masaha akuze y’ijoro agakubitwa indi nka 15.

Yagize ati ”Yarankubitaga nkava amaraso akambwira ngo ninjye kuyoga ndeke gukomeza kumutera isesemi, akaza akampagarikira, byarandyaga ariko ngashinyiriza, nakwambara n’imyenda igafatamo (…)

< doc31875|center >
Umuturanyi w’uyu mugore wakubitaga umukozi niwe watanze aya makuru ku nzego zishizwe umutekano . Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko basanzwe baziko uyu nyirabuja ari umuntu mubi.

Banavuga ko abakozi bose yakoreshaga bakubitwaga kuburyo ngo n’umukozi wageragezaga gutoroka cyangwa se gusimbuka igipanga yagendaga atareba inyuma.

Umwe mu baturanyi yagize ati ”Ntabwo byantunguye kubyumva kuko abakozi be barakubitwaga natwe turabizi, bamwe baratorokaga bagacika, ku buryo nta wabashaka gusubira iwabo adatorotse. Ni igisimba kabisa.”
Undi yagize ati”Iyo twabonaga umukozi yinjiye ubundi ntitwongere kumubona twibwiraga ko wenda atagihari.”

Tariki ya 19 Kamena 2017 nibwo uyu mukozi yaruhutse inkoni za Nyirabuja ubwo inzego z’umutekano zamutabaraga. Zasanze amasinga yakubitwaga amanitse mu nzu aboshye.

Amakuru avuga ko uyu nyirabuja akora umurimo wo kwicuruza.Binavugwaho atanga ruswa mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze ngo zimukingire ikibaba kuri ibyo byaha by’iyicarubozo ashinjwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kamatamu, Uwamahoro Liliane

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kamatamu, Uwamahoro Liliane

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kamatamu, Uwamahoro Liliane kimwe n’abaturage bari basabye ko uyu mugore yaburanishirizwa mu ruhame ahabereye ibi byaha ariko urukiko rwamukatiye imyaka 3 n’ihazabu y’ibihumbi 500 kuwa 10 Nyakanga 2017, rukaba rwari rwanzuye ko iki ari icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Abaturanyi bavuga ko uyu mugore basanzwe bamuziho ubugome
Ngo yaherukaga kureba hanze akigera muri Kigali

Ngo mu buzima busanzwe, uyu mugore afite umugabo w’umuhinde babanaga bityo akaba ari na we umuha amafaranga ashobora no gutanga nka ruswa ngo ibyaha nk’ibi bisibanganywe.


Comments

I j d 10 August 2017

Bamuhanishe urumukwiye pe!


g 10 August 2017

Icyaha kingana gitya sicyo guhanishwa imwaka itatu gusa kabisa, uwo ni umugome ntaho bitaniye no kwica


ndikumana 9 August 2017

Ubutabera nibukore akazi kabwo binahe isomo abandi


john chrys 9 August 2017

Ko ntafoto yuwo mugore mwagaragaje, ibyiza Niko abantu bamumenya, muyishyireho pls, injury yaba arigice, kdi habeho kujurira, igihano ntikijyanye nicyaha aregwa, ririya niyicwa rubozo, sugukubita no gukomeretsa, umucamanza yikosore kunyito yicyaha, ntago aribyo