Print

Koreya ya Ruguru nyuma gutera Rocket muri Amerika irimo gutegura misile yo kuyirasaho

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 9 August 2017 Yasuwe: 5053

Nyuma y’uko Trump atangarije ko Koreya ya ruguru niramuka ishatse guhungabanya Amerika, izahura n’akaga, Koreya ya ruguru yateguye misile yo guterwa muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Koreya ya ruguru iratangaza ko irimo gutegura misile yo guterwa ku birindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika biri mu gace ka Guan mu nyanja ya Pacific.

Nk’ uko bitangazwa na BBC n’ibindi bitangaza makuru mpuzamahanga, Koreya ya ruguru yavuze ko hari rocket yateye ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika ku wa kabiri, nyamara umunyamabanga mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Rex Tillerson, ngo akibyumva yahise yerekeza muri Guam, asanga nta kibazo na kimwe gihari.

Rex Tillerson ashyigikiye yivuye inyuma ibyo Trump yatangaje ku wa Kabiri ko Koreya ya Ruguru niramuka ishatse guhungabanya Amerika izagwirirwa n’akaga ndetse n’umuriro ibyo Trump yise "fire and fury".

Mr Tillerson kandi abona perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un atumva neza intero ya dipolomasi ku isi, hakaba hakenewe ubutumwa bw’umwihariko ngo abashe kubyumva.

"Ndatekereza ko Trump yashakaga kuvuga adaciye ku ruhande abwira Koreya ya ruguru ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zizarinda ubusugire bwazo ndetse n’ubw’ibihugu bafitanye umubano."

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Kanama nibwo Trump yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati: "Ibisasu kirimbuzi bya Leta zunze ubumwe z’Amerika birakaze kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho, ariko ntabwo tuzigera dukenera kwifashisha ubu budahangarwa".

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ubuyobozi bwa Koreya ya ruguru bwatangarije ikijnyamakuru cya Leta yaho KCNA amakuru agira ati:"twitonze turi gutegura ibikorwa bya gisirikare bizasibanganya territwari ya Guam twifashishije kimwe mu bisasu byacu bikaze bya Hwasong-12."


Comments

KABARIRA Viateur 10 August 2017

Abahanga benshi mu byagisirikare,bemeza ko Intambara ya 3 y’isi iri hafi cyane.Niramuka ibaye,ibihugu bizakoresha Atomic Bombs zishobora gutwika isi ikaba ivu mu minota mike cyane,twese tugashira.Atomic Bomb yo muli iki gihe,irusha ingufu iyatewe HIROSHIMA inshuro 3 000.Urugero,Russia yakoze Bomb yitwa SATAN 2 ishobora gutwika ibihugu bigize EAC byose.Nubwo bimeze gutyo,imana yacu yitwa Yehova irimo gucungira hafi.Mu myaka mike iri imbere,izatwika intwaro zose zo ku isi,yice n’abantu bose bakora ibyo itubuza (abarwana,abasambanyi,abajura,abicanyi,etc...).Bisome muli Zaburi 46:9;Yeremiya 25:33.North Korea,irimo gutebutsa UMUNSI W’IMPERUKA.Muli Bible witwa ARMAGEDDON.
Hazarokoka abantu bake bumvira imana.Bizagenda nkuko byagenze ku gihe cya NOWA,ubwo imana yicaga abantu bose bakoraga ibyo yanga,isigaza gusa abantu 8 bayumviraga.Bisome muli Matayo 24:37-39.Nubwo benshi mubipinga,IMPERUKA iri hafi cyane.Mwikomeza guheranwa n’ibyisi,ahubwo nimushake imana,kugirango muzarokoke ku Munsi w’imperuka wegereje.