Print

Leta ya Sudani y’Epfo yarekuye imfungwa za Politiki 50

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 August 2017 Yasuwe: 418

Kuri uyu wa 11 Kanama 2017, Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ko yamaze kurekura imfungwa za politiki zigera kuri 30, ngo ni mu rwego rwo gushimangira no kunoza ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu gihugu.

Jalban Obaj ushinzwe ibijyanye n’amategeko mu biro y’umutekano mu gihugu, yemeje aya makuru avuga ko aba bafunguwe mu rwego rwo kubahiriza ibyari byasabwe n’ibiro bya Perezida.

Mu ijambo rye rigufi yavugiye kuri radio y’igihugu muri iki gitondo, ushinzwe ibiro bishinzwe ubutasi yavuze ko nta aba bafunguwe nta muntu uzabakurikirana.

Mu mwaka wa 2013 nibwo abantu batandukanye bafunzwe bazi gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir. Barimo abarwanyi ndetse na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yakunze kuzamura ijwi isabako aba bafunguwe barekurwa cyangwa se bagashyirwa mu nkiko bagakatirwa.

Bamwe mu banyepolitiki batandukanye bashimye ibyakozwe na leta y’abo, bavuga ko bigaragaza isura nziza yo kubaka ubushobozi bw’abo mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo muri 2015 arebana n’ibiganiro bigamije kugarura agahenge mu gihugu.