Print

Akarere ka Gakenke kafashe umwanzuro wo gushyingura mu kirombe umuturage wahezemo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 August 2017 Yasuwe: 3678

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwanzuye ko umuturage witwa Dusabimana Joseph, waguweho n’ikirombe kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kanama 2017 ashingurwamo nyuma y’uko kumukuramo byanze.

Inkuru y’ikinyamakuru Izubarirashe ivuga ko mu gitondo cyo ku wa Kane ari bwo abantu icumi bari baguweho n’ikirombe cya sosiyete ya ‘Murehe Mining’ ikora ubukucuzi bw’amabuye y’agaciro ya Coltan mu Kagari ka Rukore kari mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke.

Ngo abantu icyenda bahise bakurwamo ariko undi umwe asigaramo nk’uko Akarere ka Gakenke kabyemeza. Umwanzuro wafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2017 n’uko uyu mutarage waguye muri iki kirombe agumamo.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’amasaha arenga 32 uriya muturage ari ikuzimu mu kirombe, impamvu nyamukuru y’icyo cyemezo ni uko “Abari bagiye gutaba nabo ikirombe cyari kigiye kubaridukira” nk’uko Nzamwita Deogratious yabibwiye izubarirashe.rw

Yungamo ati “Byagaragaye ko kubakuramo bitoroshye, ubwo rero twafashe icyemezo cy’uko bahafunga rwose, abantu barenga icumi bari bagiyemo gutabara nabo bari bagiye guheramo; bahageze bari hafi yo kumugeraho birongera birariduka, urumva rero ntabwo twakwemera ko abantu bose baheramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke avuga ko umuryango wa Dusabimana washyinguwe muri kiriya kirombe wasobanuriwe impamvu byakozwe, ati “Nabo babibonye ko nta kundi byagenda; ise yari ihari, nyina yari ahari kandi nabo biboneye ko n’abari bagiyemo byari bibaguyeho, ikirombe twahise tugifunga ubu ntikizongera gukoreshwa.”

Umwe mu baturage icyenda bakuwe mu kirombe ari bazima/ Photo: Izubarirashe.rw