Print

Kigali: Undi muturage yishwe n’ ingona agiye kuvoma amazi ya Nyabarongo, Nyarugenge irizeza abaturage ko iki kibazo kiri hafi gukemuka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 August 2017 Yasuwe: 1835

Tugirimana Jean Pierre uri mu kigero cy’ imyaka 27 wo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yishwe n’ingona yamufatiye mu gishanga cya Nyabarongo ubwo yari agiye kuvoma. Ibi byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017.

Ni mu gihe nta kwezi kurashira undi muturage Nyirampakaniye Sperata w’imyaka 54 nawe wo mu kagari ka Kavumu umurenge wa Mageragere ariwe n’ ingona agiye kuvoma mu gitondo cyo ku wa 23 Nyakanga 2017.

Tugirimana wari ufite umugore n’ abana babiri yariwe n’ ingona ahagana saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe yavuganye n’ Umuryango ari aho ibi byabereye avuga byababaje bikomeye ubuyobozi bwa Mageragere.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko bwababajwe no kuba undi muturage yishwe n’ ingona mu gihe kitarenze ukwezi bwizeza abaturage ko bidatinze ikibazo cy’ amazi muri Mageragere kizaba cyakemutse.

Meya wa Nyarugenge Kayisime Nzaramba yagize ati "Iyi nkuru y’umuturage wacu wongeye kuribwa n’ingona yatubabaje cyane kandi turihanganisha Umuryango we.
Iki kibazo cy’amazi ya mageragere guhera mu kwezi kwa Gatandatu twandakiye kugikyemura. Harimo ibice 2 Igice kiri gukorwa na wasac baratangiye, hari abaturage bamaze guhabwa amazi mu gace ko hafi y’ibigega . Ayo mazi azaturuka ku bigega agere kuri gereza iri kavumu. Ubu hamaze kubakwa amavomo 5 kandi igikorwa kirakomeza kugeza harangiye hose. Naho igice cya kabiri ni ahantu umuyoboro wa WASAC utagera, hari Company yitwa water access rwanda bari kubaka boreholes 9 ku nkengero ya nyabarongo yose (akagari ka kavumu, ntungamo n’igice cya runzenze. Nanone akagari ka nyarufunzo ho bamaze kurangiza kuhashyira amavomero. Yose hamwe hamaze kubakwa 3 hasigaye 6. Guha Mageragere yose amazi bitewe nuko igice kinini kitari gifite amazi ntabwo byari gukorwa mu gihe gito kigahita kirangira.Ariko roadmap irahari ku buryo mu gihe cya vuba icyo kibazo cyo kuboma nyabarongo kizaba gikyemutse.

Amwe mu mafoto agaragaza aho igikorwa kigeze:


Ntirushwa uyobora umurenge wa Mageragere yatangarije Umuryango ko ari abaturage nka batandatu bamze kuribwa n’ ingona mu myaka itatu ishize.


Comments

cht 13 August 2017

Ariko meya uhora abeshya abona,abeshya abatagira ubwenge azerekane amazi aba Nyarufunzo.


chani 12 August 2017

Birababaje Ariko uyu muturage agiye birimo gucyemurwa

Hari
Igice kiri gukorwa na wasac baratangiye, hari abaturage bamaze guhabwa amazi aturuka ku bigega agere kuri gereza iri kavumu. Ubu hamaze kubakwa amavomo 5 kandi igikorwa kirakomeza kugeza harangiye hose.

Naho igice cya kabiri ni ahantu umuyoboro wa wasac utagera, hari Company yitwa water access rwanda bari kubaka boreholes 9 ku nkengero ya nyabarongo yose (akagari ka kavumu, ntungamo n’igice cya runzenze.
Nanone akagari ka nyarufunzo ho bamaze kurangiza kuhashyira amavomero.
Yose hamwe hamaze kubakwa 3 hasigaye 6.

Guha Mageragere yose amazi bitewe nuko ari umurenge munini ntibyari guhita birangira Ariko birimo gukorwa


Cloclo 12 August 2017

Nubwo Amazi ataratugeraho neza nkuko tubyifuza ariko turashimira Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge ingufu bashyira mugucyemura ikibazo Mageragere kuko ubundi hasaga nkahibagiranye. Njye ndumva natwe abaturage dukwiye kumva abantu bakareka gukwepana nabacunga nyabarongo bababuza kuvoma amazi mabi ngo nuko ari hafi, tukavomera ahamaze kubakwa amavomo


Dismas Mukiza 12 August 2017

Uwo muturage wariwe n’ingona kuber’ibyiza n’iterambere twakatajemo yagiye gusigasir’ibyagezweho. Komez’imihigo Rwanda nkunda.


jado 12 August 2017

nonese JMC Nyakabingo, Gatovu na Kankurimba ntihamaze kugera amazi icyo twemera nuko ibice byose bya Kavumu bidafite amazi ariko ibyo birimo gukorwaho kuko naho nkubwira ahageze vuba nahandi azahagera, Ubuyobozi ntago bubeshya kuko hari ibikorwa byinshi cyane birimo gukorwa


jmc 12 August 2017

uyu muyobozi ubeshya ngo abaturage ba kavumu bafite amazi muri m magana atanu!! icyo kiranyagisha ajye abesya abatahazi.mufashe kavumu ibone a
mazi kuri uyu muyoboro wa gereza.ikinyoma cyanyu turarambiwe!!!