Print

The Ben yatumiwe mu muhango wo kwita ibyana by’ingagi amazina, kwinjira ni ibihumbi 99.600Rfw

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 August 2017 Yasuwe: 1460

Mugisha Benjamin wamamye nka The Ben ku nshuro ya kabiri agiye kugaruka mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yatumiwemo cyo kwita ibyana by’ingagi amazina. Biteganyijwe ko kwinjira ku muntu umwe ari ibihumbi 99.600 Rwf.

Kwita ibyana by’ingagi ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na RDB n’abafatanyabikorwa bayo. Uyu musore yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2017 mu gitaramo yari yatumiwe na Kompanyi ya East Africa Promoters.

Yarataramye biratinda, abafana bamwe birabarenga berekana amarangamutima yabo, abandi basaba ko amasaha ya kongerwa kugirango bakomeze kwiyumvira muzika y’umwimerere.

Nyuma yaho yakomereje ibitaramo mu ntara zigize u Rwanda aho yavuye yerekeza I Kampala mu gihugu cya Uganda. The Ben yahavuye akomereza urugendo rwe muri Amerika aho akurikirana amasomo ye akaba ari naho atuye n’umuryango wemeye kubana nawe yanazanye mu Rwanda kuwereka ababyeyi be.

The Ben aragera mu Rwanda muri Nzeli uyu mwaka

Uyu muririmbyi uharawe mu ndirimbo ‘Binkolera’yakoranye na Sheebah Karungi aragera mu Rwanda muri nzeri mu gitaramo ‘Gala Night’ kijyanye n’igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingangi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku wa gatandatu tariki ya 26 kanama 2017 habura icyumweru kimwe ngo habe igikorwa nyir’izina cyo kwita izina abana b’ingagi , kizabera muri Convention Center.

Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu umwe bizaba ari ibihumbi 99.600Rwf , hazaba hari n’itike ya VIP igura ibihumbi 830.000 Rwf y’abantu icumi bari kumwe bahabwe imeza yabo.

Kwita izina abana b’ingagi n’igikorwa ngarukamwaka kibera mu Rwanda ku wa gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cyenda , gikunda kubera mu kinigi mu ibango ry’imisozi y’ibirunga. Kitabirwa n’abantu batandukanye barimo abanyamahanga , abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi banyacyubahiro.