Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 nibwo habaye irushanwa ryo koga ryiswe ‘Ndi nyampinga swimming Competition’ ryateguwe na Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Miss Iradukunda Elsa.
Ni irushanwa ryahurije hamwe abakinnyi batandukanye basanzwe bazobereye muri uyu mukino ndetse na bamwe mu rubyiruko bakunda uyu mukino wo koga. Miss Elsa wari wambaye ‘Bikini’ yabanjirije abandi atangiza iri rushanwa yifuza ko ryazaba ngarukamwaka ryo koga.
Abitwaye neza bahembwe barimo n’abavandimwe be bane bari mu banyamahirwe batsinze, bambikwa imidari y’ishimwe. Byari mu rwego rwo gushishikariza abana b’abakobwa gukora siporo by’umwihariko iyo koga.
Muri iri rushanwa ryabereye muri Cercle Sportif, amakipe umunani asanzwe akina umukino wo koga yahataniye imidari y’ishimwe.
Abavandimwe bane ba Miss Elsa barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe bari mu batsindiye imidali.
REBA AMAFOTO:
AMAFOTO:INYARWANDA
Ese nkubwo koko ibyo muvuga bitaribyo mubona bizabageza he koko? buriya iriya niyo wise bikini?