Print

Rulindo: Polisi yafashe abana barenga 100 bari mu isoko bakora imirimo ivunanye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 August 2017 Yasuwe: 300

Bamwe mu babyeyi babangamira uburenganzira bw’abana biturutse ku bujiji ku buryo bumva ibyo babakorera bitanyuranije n’amategeko; abandi bakaba babikora bazi kandi basobanukiwe ko ibyo bakora ari icyaha.

Afatwa nk’umwana umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko. Uwo muntu afite uburenganzira bwo kwiga, kubaho, kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangura, ishimutwa n’icuruzwa, kugaragaza igitekerezo cye, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

Bamwe bavana abana mu ishuri atari uko babuze ubushobozi bwo kubabonera ibyangombwa; ahubwo babikora bagamije kugira ngo babafashe imirimo itandukanye.

Ni muri urwo rwego, ku itariki 9 z’uku kwezi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba yagiranye inama n’ababyeyi b’abana barenga 100 bafatiwe mu isoko rya Base barimo gukora imirimo ivunanye bashaka amafaranga, abasaba kubahiriza uburenganzira bwabo aho buva bukagera no kwirinda kubakoresha, kubohereza gukora, cyangwa kubemerera gukora imirimo yose ivunanye.

Abana bahafatiwe bafite hagati y’imyaka 12 na 14 y’amavuko. 35 muri abo bana bose uko ari 100 basanzwe muri iryo soko bari bikoreye ibisheke.

SP Gashumba yabwiye abo babyeyi ko mu bikoreshwa abana bitemewe n’amategeko harimo gutera umuceri, kuwurinda konwa n’inyoni, kuwusarura, kuwikorera bawujyana aho uhurirwa, kuwuhura no kuwikorera bawujyana ku mbuga.

Yongeyeho ko mu bindi bitemewe gukoreshwa abana harimo gucukura no kwikorera amabuye n’umucanga, gusoroma icyayi n’ikawa; no kubakoresha mu birombe by’amabuye y’agaciron’ibindi.

Yagize ati,"Ababakoresha iyi mirimo ndetse n’indi tutarondoye bagomba kubireka kuko bihanirwa n’amategeko mu Rwanda; kandi usibye n’ibyo ni no kubangamira uburenganzira bwabo."

Yababwiye ko umuntu ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare, ahanwa n’amategeko nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana; mu ngingo yayo ya 14.

Yasoje ubutumwa bwe abasaba gutangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ihohotera rikorerwa abana bahamagara Polisi kuri nimero za telefone zitishyurwa 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers).

Abo babyeyi bamaze kuganirizwa ku burenganzira bw’umwana biyemeje kuba intangarugero mu kubwubahiriza no kubarinda ihohoterwa ryose.