Print

Safi yahamije ko yatandukanye n’umukunzi we, ahakana ibyo kubyara umwana mu gasozi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 August 2017 Yasuwe: 4198

Umuririmbyi Safi Madiba ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yamaze guhamya ko yatandukanye n’umukunzi we, Mutesi Parfine bari bamaranye imyaka irenga ibiri. Uyu muhanzi yavuze ko atizegeze abyara umwana mu gasozi nk’uko byavuzwe.

Mu kiganiro na KT Radio Safi yavuze ko hashize amezi abiri atandukanye n’umukunzi we biteguraga kurushinga mu mwaka wa 2018. Yavuze ko batapfuye ko yabyaye umwana mu gasozi cyane ko nta n’uhari.

Yumvikanye mu ijwi ryuje kuvuga ibisubizo bidaciye ku ruhande nka Yego, oya, sibyo n’ibindi. Ngo ibyo kubyara umwana mu gasozi byarahimbwe we agereranya n’ibyo abanyamakuru bakoresha bavuga ko ‘twaganiriye n’inshuti za hafi, amakuru dukecyesha inshuti zafi’.

Safi yahamije bidasubirwaho ko yatandukanye n’umukunzi we

Safi atangaje ibi nyuma y’inkuru zatambutse mu bitangazamakuru zihamya ko yamaze gutandukana n’umukunzi we. Amakuru yavugaga ko icyo bapfuye ari uko Mutesi Parfine yamenye ko Safi yabyaye umwana mu gasozi, ibintu Safi yamaganira kure.

Ikindi cyavugwaga ni uko Safi atigeze ashaka kubwira ukuri kose uyu mukunzi we mu gihe cyose bamaranye, nyamara ngo Umutesi Parfine yaririye arimara kugira ngo ashimishe umukunzi we anamwibagize Knowless yigeze kwambika impeta batandukanye, hejuru y’ibyo Parfine yamubwiye amabanga yose y’urugo anamwerurira ko yamaze kwaka gatanya n’umugabo we bafitanye abana babiri.

Muri iki, Safi yavuze ko yamaze gutandukana na Parfine bidasubirwaho ahakana ibyo kubyara mu gasozi umwana .

Umunyamakuru yatangiye amubaza niba koko yaramaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye imyaka ibiri. Madiba ati “ Niko bimeze.” Mwaratandukanye? Madiba ati “Yego.”

Abajijwe niba baratandukanye kuko atabwije ukuri umukunzi we y’uko yabyaye umwana mu gasozi, ati “Ntabwo ariko biri, ni ibinyoma byambaye ubusa.” Nta mwana ufite?, Safi ati “Yaaa/yeah!”.

Yongeye kubazwa niba koko ibyavuzwe atari ukuri y’uko afite umwana yabyaye ku wundi mugore. Ibi umunyamakuru yabimujije bitewe n’uko bamwe mu nshuti za hafi za Parfine zatangaje ko yivugiye ko yamenye ko Safi bakundanaga afite undi mwana.

Safi ati “ Aaah ndumwa atari we wabivuze [Aravuga Mutesi Parfine] ahubwo n’abandi babivuze sinzi icyo bagamije n’uwanditse ibyo afite impamvu yabyanditse ariko icyo navuga ntabwo ari Parfine wabivuze abantu ntibakumve amabwire.”

Imyaka ibiri mukundana n’iki gitumye mutandukana na Parfine”, Safi ati “Ntabwo ari ubwa mbere bimbayeho cyangwa bibaye mu rukundo…Nyine abantu barakundana hari ikintu kibabuza kenshi n’ukumvikana no guhuza, hari n’ikintu rero kibatanya iyo bibaye ngombwa…Njyewe rero ntabwo navuga ngo n’iki cyatumye dutandukana ariko n’ibintu twumvikanyeho ko tugomba kuba tubihagaritse.”

Yakomeje avuga ko mu buzima bw’urukundo habamo ibintu byinshi bishobora gutandukanya abakundana, ngo kuri we yabanye nawe mu gihe cyose amwizera kandi yizeye ko bazasubirana.

Yahamije bakivugana ku murongo wa Telefone no ku mbuga nkoranyambaga ngo ni umwanzuro bemeranyijweho kugira ngo barebe icyababera cyiza hagati y’abo. Ngo ntacyo bapfuye nta n’ icyo bazapfa.

REBA AMAFOTO:








Comments

Coco 12 August 2017

Ariko aba stars baragowe! Ubuzima bwabo bwose ni public! Rimwe na rimwe baba bakwiye kugirirwa ibanga, hakandikwa ibikwiye kubwirwa public.
Ubundi nabo bakwiye kwihesha agaciro mu mibereho yabo mu mivugire no mu myitwarire yabo.


gaga 12 August 2017

Murakoze Ku bw’iyi nkuru mutugejejeho. Nyabuneka mujye mwandika ikinyarwanda neza. E g: ubus( ubusa), inshuti zafi ( za hafi), ntibakamve ( ntibakumve) amabwire. Cyane cyane mu nkuru nk’izi zisomwa n’abantu benshi. Umuco dusangi... Ururimi rwacu rukaduhuza...