Print

Miss Iradukunda wa RBA yarushinganye n’umusore bamaranye imyaka 6-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 August 2017 Yasuwe: 6220

Miss Iradukunda Michele, umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yarushinga n’umukunzi we David bamaranye imyaka itandatu mu myenga w’urukundo.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka ‘Ku ngoro y’umurage w’u Rwanda’. Ku wa 11 Kanama 2017 habaye umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe tariki ya 12 Kanama 2017 aribwo aba bombi basezeranye y’Imana.

Ku cyumweru tariki ya 23 Mata 2017 nibwo ibyishimo by’ikirenga byiyongereye kuri Michele Iradukunda nyuma yo kwambika impeta y’urukundo. Icyo gihe uyu mukobwa yanditse ahamya ko ibye n’umukunzi we David bigiye kurushaho gukomera ndetse ngo yahise amwemerera ko bagomba kuzabana iteka.

Mu 2013 nibwo Iradukunda yaje kwinjira mu itangazamakuru. Uyu mukobwa yakoreye Radio Isango Star ahava yerekeza mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ahereye kuri Magic FM nyuma atangira no gukora kuri Televiziyo y’u Rwanda by’umwihariko mu kiganiro Waramutse Rwanda n’ibindi bitumirwamo ibyamamare.
REBA AMAFOTO:

Byari ibyishimo by’ikirenga ku mpande zombi