Print

Habineza arasaba Leta y’u Rwanda kujya iha Abakandida amafaranga yo kwiyamamaza

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 August 2017 Yasuwe: 1336

Dr Frank Habineza watsinzwe amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 03 na 04 Kanama 2017, yatangaje ko leta y’u Rwanda ikwiye kujya iha amafaranga abakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu mbere y’uko biyamamaza.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda, NEC yamaze gutangaza bidasubirwaho ko Paul Kagame ariwe watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu ahigitse Mpayimana Philipe na Frank Habineza bahatanaga.

Ibi Habineza abivuze nyuma yo kubura amajwi agenwa n’itegeko (5%) kugira ngo asubizwe amafaranga yakoresheje mu bikorwa byo kwiyamamaza. Frank asaba Leta kujya iha Abakandida amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza mbere, aho kurindira ngo ibanze irebe ko yagize 5%.

Inkuru ya Umuseke ivuga ko atari ubwa mbere, Habineza agaragaje iki kibazo kuko no muri Mata 2016 yabivuze , aho yari yatangije inyandiko (petition) ibisaba ariko bikarangira ngo Urwego rw’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) rumuhakaniye ko bitazakorwa.

Ati “Ariya mafaranga atangwa na Komisiyo y’amatora yo kwiyamamaza bakwiye kujya bayatanga mbere,…ingengo y’imari iba ihari ariko kuko amafaranga batayatanga mbere, tuba dushakisha uburyo bwose tuvuga ngo wenda nitubona ariya (majwi) 5% tuzayasubizwa, iyo umuntu atayabonye agwa mu gihombo.

Uyu mugabo wamaze gutakaza ubwenegihugu bwa Suède avuga ko atavuze ibi kugira ngo afashwe kwishyura inguzanyo ya Banki yafashe kugirango yiyamaze, ahuwo ko ari uko hakenewe impinduka mu bakandida.

Yagize ati “Hakwiye kubaho impinduka kuko n’umwaka utaha dufite amatora y’Abadepite, nihatagira igihinduka nabwo abantu bizabagora…Natwe tuba tuvuga ngo turashaka kugira uruhare muri Demokarasi y’igihugu ntabwo warugira udafite n’aho uba?”

Avuga ko ibyo asaba bishoboka kuko hari ibihugu bibikora nka Burkina Faso, ndetse ngo na Uganda hari ubufasha baha abiyamamaza mbere yo kwiyamamaza.


Comments

ZIRUGURU Andrew 14 August 2017

Politics ni mbi.Nkuko bivugwa,ubu Dr Habineza ari mu bibazo bikomeye kubera ideni rya Bank yasabye kugirango yiyamamaze.Guhangana mu matora n’umuntu usanzwe ari president w’igihugu,biraruhije ko wamutsinda kubera impamvu zikurikira:President aba afite amafranga menshi n’ibikoresho byinshi,abayobozi hafi ya bose,niwe ubashyiraho,harimo n’aba NEC (National Electoral Commissions).Muli Afrika,abaturage benshi kubera ko baba batarize,bafata president nk’imana.
Army na Police,baba bamuri inyuma.Mu bihugu byinshi bya Africa,Afrika,ntabwo army na police bali neutral.Ahenshi bivanga mu matora.