Print

Real Madrid yahaye Barcelona isomo rya ruhago mu mukino ubanza wa Super cup

Yanditwe na: 13 August 2017 Yasuwe: 1048

Kuri iki Cyumweru taliki ya 13 Kanama nibwo hari hateganyijwe umukino ubanza wa Super cup yo muri Espagne umukino wahuje Real Madrid yatwaye shampiyona na Barcelona yatwaye igikombe cy’umwami umukino wabereye ku kibuga Camp Nou birangira ku ntsinzi ya Real Madrid y’ibitego 3-1.

Nk’ uko bisanzwe kuri aya makipe igice cya mbere kirayagora kuko aba yigana ndetse arwana no kwinjira mu mukino kuko nta kipe iba ishaka kwinjizwa igtego hakiri kare ari nako byagenze muri uyu mukino kuko igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Barcelona yatangiye isatira Real Madrid cyane ko yari ku kibuga cyayo imbere y’abafana bayo gusa Real ikomeza kwihagararaho igacungira ku mipira Barcelona itakaje byanayifashije cyane kuko ku munota wa 50 ku mupira wazamukanwe na Marcelo yawuteye ashaka kuwerekeza mu rubuga rw’amahina gusa birangira Gerrard Pique awerekeje mu izamu rye kiba kiba igitego 1-0.

Nk’ikipe yari mu rugo Barcelona yasatiriye cyane kugira ngo yishyure iki gitego ndetse ikomeza kubona amakoruneri menshi maze ku munota wa 77 iza kubona Penaliti itavuzweho rumwe cyane ko amashusho yagaragaje ko umusore Luis Suarez yigushije birangira Messi ayiteye neza biba 1-1.

Ntabwo byatinze nyuma y’aho Cristiano Ronaldo aziye mu kibuga asimbura kuko yari yabanje hanze yafashije ikipe ya Real Madrid kubona igitego cya 2 ku mupira wazamukanywe na Isco aza kuwumuhereza asigaranye na Pique nawe ahita atera ishoti rikomeye Ter Stegen ntiyamenya uko bigenze.Uyu musore yaje kwishimira iki gitego akuramo umupira byamuhesheje ikarita y’umuhondo.

Nyuma yo kubona iyi karita y’umuhondo Cristiano Ronaldo yaje kuzamukana umupira awugeza mu rubuga rw’amahina aza kugwa hasi umusifuzi yemeza ko yigushije ndetse anamuha indi karita y’umuhondo uyu musore ahita asohoka mu kibuga gusa ibi byateje akavuyo gakomeye no kutumvikana ku makipe yombi.

Ubwo Real Madrid yari isigaye ari abakinnyi 10 ,yahise ikinira ku gitutu kuko Barcelona yayisatiriye bikomeye ishaka kwishyura ndetse yari ifite imbaraga kuko abakinnyi ba Real Madrid bari bake gusa yaje gutakaza umupira ku munota wa 90 wifatirwa na Lucas Vazquez wawuzamukanye yihuta cyane awuhereza Marco Asensio wahise uwutera ishoti rikomeye igitego cya 3 cya Real Madrid kiba kirinjiye.

Umukino wo kwishyura uzabera Santiago Bernabeu ku wa Gatatu taliki ya 16 Kanama 2017 aho Barcelona isabwa gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo ikomeze.


Comments

KaKa 14 August 2017

Witubya, wipfobya.niba uri umufana wa Balca x amaze. Ni igitego 4.......