Print

Sugira wujuje inzu ebyiri muri Kigali yavuze ku mukobwa bitegura kurushinga muri 2018

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 August 2017 Yasuwe: 8915

Umukinnyi mpuzamahanga Sugira Ernest wamaze kugurwa n’ikipe ya APR FC avuga ko afite umukunzi bitegura kurushinga mu mwaka wa 2018 nk’uko bakunze kubiganiraho, ngo ntashobora kuvuga amazina ye mu itangazamakuru

Mu kiganiro uyu musore yahaye KT Radio, yavuze ko afite umukunzi bamaranye igihe ndetse ko mu biganiro bakunda kugirana harimo no gushinga urugo, ngo yifuza ko ubwo azaba agize imyaka 28 y’amavuko aribwo yatangira gupanga uyu mushinga w’ubukwe n’umubwoka yihebeye.

Yagize ati “ umukunzi ndamufite nta muhungu wujuje ibisabwa wabaho adafite umukunzi cyane ko muba mugomba kuzafatanya byinshi.” Umunyamakuru yamubajije impamvu atamusanze iwe [Aho Sugira Ernest acumbitse]

Ati “Ntabwo wamusanga hano cyane ko uba ugomba kwirinda byinshi, nawe aba yagiye ku kazi nawe arikorera buriya nawe aba ashakisha ubuzima nk’uko nanjye si rimwe na rimwe ushobora kuntungura ngo uhasange n’ibintu byumvikana.”

Sugira ko muri 2018 yifuza gushyingiranwa n’umukunzi we

Abajijwe niba ubwo yakinaga muri Vita Club muri Congo, uyu mukobwa yarajyaga kumusura.Sugira yavuze ko atari kwemera ko umukunzi we amusura ngo kuko atari yizeye umutekano waho.

Ati “ ahaaa ntabwo nabyifuzaga, n’igihugu nta kwifuza ko umuntu wanjye cyangwa uwo dufitanye isano navuga ngo ansure, nshobora kuvuga ngo uze unsure ukaza ku cyumweru ugasanga Congo ku cyumweru yahindutse, ugasanga igihugu cyose nta mutekano urimo, Igihugu cyose cyafunze nta muntu ugenda nta modoka igenda, babyita ngo ni ‘Feriye’ sinzi icyo bisonabuye ariko usanga igihugu cyose nta muntu ugenda rero nkushutse ngo ngwino unsure ugasanga uhagiriye ibibazo urumva ko ari ikibazo.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 y’amavuko avuga ko hari igihe yamaraga iminsi igera kuri ibiri bitewe n’umutekano mucye uba muri Congo ari mu nzu adasoho, ati “ hari n’ubwo namaraga iminsi ibiri ntavuye mu nzu ,iminsi itatu, amasaha atatu ntasohoka gutyo, gutyo, ubuzima bwo muri Congo ni uko bumeze.”

Yavuze ko mu gihe cyose yahamaze yageze aho akamenyerera imiterere y’Igihugu, ngo abaturage bo muri Congo niko bameze.

Ati “Abaturage bo muri Congo iyo bavuze ko ari ugukora imyigaragambyo barayikora basoza bagakomeza imirimo isanzwe.” Abajijwe niba bateganya kurushinga n’umukunzi we, yavuze ko ari ibintu ahora aganira nawe.

Yagize ati “ kubwanjye nka Sugira mfite imyaka 26 numva nakora ubukwe mfite imyaka 28 y’amavuko nko mu myaka ibiri iri imbere niko mbitekereza..Tubiganiraho kandi mbona abyumva cyane..Nta n’ubwo muruta cyane afite imyaka 25 njyewe nkagira 26 ubwo urumva imyaka ibiri navuga ko ari nk’ejo mugitondo.”

Sugira wamaze gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi Amavubi azifashisha acakirana na Uganda, yavuze ko iyi nkumi yahuye nawe ubwo yari kumwe n’abakobwa biganye agasaba umwe muri bo ko yamuhuza nawe.

Kugeza ubu, Sugira avuga ko amaze kuzuza inzu ebyiri mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Nyakabanda, ngo in’bintu yifuje kuva cyera ko yazasera kugina umupira nibura afite inzu yo guturamo n’umuryango we.

Uyu mukinnyi yamamaye cyane ubwo yari mu mikino ya CHAN

Comments

15 August 2017

komerezaho muhungu wacu turakwemera


NZARAMBA Aloys 14 August 2017

Ndagira inama SUGIRA n’uwo mukobwa,gukora Attention.Kuko kumara igihe ukururana n’umukobwa,akenshi birapfa.
Abenshi bahera mu kwishimisha baryamana,hanyuma bagahararukana,bagatandukana.Nubwo abantu benshi bumva ko kuryamana mutarasezerana ntacyo bitwaye,bitera ibibazo byinshi.Ikindi kandi,imana itubuza kuryamana n’uwo tutari twashakana.Ababirengaho bakabikora,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Ntabwo tugomba kwishimisha twica amategeko imana yaduhaye imaze kuturema.Nubwo benshi batabyemera,hazabaho isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Izaturwamo gusa n’abantu bubaha imana.Naho abanga kumvira imana,bose izabica ku munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).Hazarokoka gusa abantu bubaha imana kandi bakayikorera,aho kwibera mu byisi gusa.