Print

Rusizi: Umusore yakomerekeje ababyeyi be akoresheje ifuni, ngo baramuroze

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 August 2017 Yasuwe: 678

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Egide Habiyaremye yakomerekeje ababyeyi be babiri akoresheje ifuni, ngo yabeketseho ko aribo bamuroze kugirango adasigarana imitungo.

Ibi byabereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusiza mu murenge wa Gitambi mu kagari ka Cyingwa. Uyu musore yakubise ifuni ababyeyi be agamije ku bica kuko abakeho kuba baramuroze.

Ababyeyi be ni : Paul Karuhije afite w’imyaka 83 y’amavuko nyina ni Marceline Mukamunazi afite w’imyaka 70 y’amavuko.

Amakuru avuga ko akimara kubakomeretsa akoresheje ifuni, bamwe mu baturanyi baratabaye babajyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Mibirizi ariko kubera ko bari bakomerekejwe bikomeye cyane bahita boherezwa ku bitaro bikuru kuko bari barembye.

Umusaza we yajyanywe ku bitaro bya CHUB i Butare naho umukecuru we ajyanwa ku bitaro bya CHUK i Kigali kuko bombi bamerewe nabi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Théobald Kanamugire, yabwiye Umuryango.rw, ko uyu musore yakubise ababyeyi be bitewe n’uko ngo bagurishije isambu ntibamuhe ku mafaranga. Yavuze ko iki cyaha gihanwa nk’ubwinjiracyaha.

Yasabye abaturage aho bari hose kwirinda amakimbirane kuko ateze ibibazo mu ngo nu mu miryango. Yabasabye kandi kujya batangira amakuru ku gihe kugirango ibyaha nk’ibyo bicike

Uyu muvugizi yanatubwiye ko Egide Habiyaremye washatse kwica ababyeyi be akoresheje ifuni ubu afungiye kuri station ya Police ya Nyakabuye.