Print

The Ben yemeje ko agiye kugaruka i Kigali

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 August 2017 Yasuwe: 510

Mugisha Benjamin wamamye nka The Ben yamaze kwemeza ko azaza i Kigali mu Rwanda, mu gitaramo kibanziriza igikorwa cyo ’Kwita Izina’ kizabera muri Kigali Convention Center iherereye mu mujyi wa Kigali.

Mu butumwa uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko ashimishijwe no kongera kugaruka mu Rwanda gutaramira abafana be. Yasabye abafana be kutazabura muri icyo gitaramo giteganyijwe muri Nzeli uyu mwaka.

Yanditse agira ati “ Nshimishijwe cyane n’ay’amahirwe n’agaciro nongeye guhabwa yo gukaruka mu Rwanda… Muzabe muri kumwe nanjye i Kigali ‘KWITA IZINA GALA DINNER’, izaba muri Nzeli tariki ya 26 mu nzu mberabyombi ya Kigali Convention Center mu mujyi wa Kigali.”

Hari amakuru avuga ko ubwo uyu musore azaba ari mu Rwanda ari umwe mu bahanzi bazaririmba ubwo hazaba hishimirwa intsinzi ya Perezida Kagame Paul uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda.

Muri iki gitaramo kwinjira ku muntu umwe byashyizwe kuri $120, mu gihe abazasohokana ari 10 bazishyura $1000.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamazi yanditse kuri Twitter, mu minsi ishize avuga ko bahanitse ibiciro kubera ko bashaka gukusanya amafaranga azifashishwa mu kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo.

Mu mwaka ushize wa 2016, Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) na bwo cyakoze ‘Gala Dinner’, igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda, haboneka asaga miliyoni 25.

Uyu musore ubwo aheruka mu Rwanda yatanze imikufe biratinda

The Ben yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2017 mu gitaramo yari yatumiwe na Kompanyi y’ubucuruzi ya East Africa Promoters.
Yarataramye biratinda, abafana bamwe birabarenga berekana amarangamutima yabo, abandi basaba ko amasaha ya kongerwa kugirango bakomeze kwiyumvira muzika y’umwimerere.

Mugisha Benjamin [The Ben] amaze igihe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka itandatu atuye. Mu gihe amazeyo yakoze indirimbo zakunzwe zirimo ‘Habibi’, ‘Roho Yanjye’ ndetse na ’Kami’ yakoranye na Kid Gaju iri gucurangwa muri iyi minsi.


Comments

ni Kayitesi 15 August 2017

Turamushyikiye and kbs