Print

Ronaldo ari mu mazi abira nyuma yo gusunika umusifuzi (amafoto)

Yanditwe na: 14 August 2017 Yasuwe: 1534

Kizigenza Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid ashobora guhabwa igihano gikomeye cyane nyuma yo gusunika umusifuzi ku mukino wa El Classico waraye ubaye mu ijoro ryakeye aho Real Madrid yifatiye FC Barcelona ikayinyagirira ku kibuga cyayo camp Nou ibitego 3-1.

Nyuma yo guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo byamuviriyemo itukura,Cristiano Ronaldo yegereye umusifuzi Ricardo De Burgos Bengoetxea wayoboye uyu mukino aramusunika none ak’uyu musore kaba kagiye gushoboka kuko ashobora guhagarikwa imikino iri hagati 4 na 12 ya La Liga.

Uyu musore watsinze igitego muri 3 batsinze yabonye ikarita ya mbere nyuma yo gutsinda igitego kubera ibyishimo agakuramo umupira naho iya kabiri ayihabwa nyuma yo kuzamukana umupira akagwa mu rubuga rw’amahina ubwo yarahanganye na myugariro Samuel Umtiti,ibintu umusifuzi yafashe nko kwigusha ahita amuha ikarita ya 2 yamuviriyemo umutuku.

Nyuma yo kwerekwa ikarita itukura uyu musore yahise yegera uyu mugabo aramusunika nubwo bitari bikabije,none inzego zishinzwe imyitwarire zatangiye iperereza aho nahamwa n’icyaha arahagarikwa imikino kuva kuri 4 kugeza kuri 12 nkuko amategeko y’umupira w’amaguru muri Espagne abivuga.