Print

U Rwanda rwihanganishije Burkina Faso nyuma y’igitero cyahitanye 18

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 August 2017 Yasuwe: 452

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yihanganishije igihugu cya Burkina Faso, nyuma y’igitero cyabagabwe mu mujyi wa Ouagadougou cyigahitana abagera kuri 18 abandi 8 bagakomerea

Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2017. Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse ko iki gitero cyagabwe ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro ( ku isaha yo mu Rwanda).

Iki gitero cyagabwe n’ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda rikorera mu Butayu bwa Sahara. Umuyobozi wa Polisi, Guy Ye yavuze ko abarashe abaturage baje kuri moto bagatangira kurasa.

Louise Mushikiwabo, yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iki gitero. Ni mu butumwa . yoherereje mugenzi we wa Burkina Faso, Alpha Barry, bumubwira ko “U Rwanda rwifatanyije na Burkina Faso n’imiryango yakozweho n’igitero cy’i Ouagadougou!”

Indi nkuru bifitanye isano: http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/burkina-faso-17-bahitanywe-n-igitero-cy-iterabwoba