Print

Mpayimana udateganya gusubira mu Bufaransa ayobotse inzira ya Business no kwigisha

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 August 2017 Yasuwe: 6379

Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba mu Rwanda muri Kanama 04-03, yatangaje ko atazasubira mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse ko adateganya gushinga ishyaka.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru The East African, Mpayimana w’imyaka 47 y’amavuko wanabaye umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko yatangiye gutekereza uburyo ya kwikorera Business cyangwa se akereza mu murimo wo kwigisha.

Uyu mugabo w’abana batanu avuga ko kuba yararushije Dr Frank Habineza nta nyungu abibonamo cyane ko muri bo nta numwe wegukanye umwanya w’umukuru w’Igihugu waje kwegukanwa na Perezida Paul Kagame.

Ngo yinjiye muri Politiki ashaka kwereka ababa mu mahanga ko baza mu Rwanda bagakora Politiki bakiyubakira Igihugu cyababyaye aho guhora bavugira imihanga.
Yagize ati “Nashakaga kwereka abantu barimo abari muri diaspora ko bashobora kuza mu Rwanda kandi bakagira uruhare muri politiki.”

Kuri gahunda ze ziri imbere nyuma y’amatora, ngo ni ugukora ubushabitsi (Business) no kwigisha.Ati: “Gutsinda Habineza nta byinshi bisobanuye. Twese twariyamamaje turatsindwa. Nta migambi mfite yo gutangiza ishyaka rya politiki kandi ubu ngiye kwibanda ku gutanga inama mu itangazamakuru no kwamamaza.”

Muri iki kiganiro yanahishuye ko adateganya gusubira mu Bufaransa, aho yari amaze imyaka 23 aba yari afite akazi mu ruganda ndetse ari n’umwarimu w’Igifaransa.

Mu bihe byo kwiyamamaza kwe, Mpayimana yakuze guhindaguranya aho yagombaga kwiyamamariza. Yagiye atangaza gahunda ye ariko ugasanga itakurikijwe rimwe akavuga ko byatewe n’imihanda mibi.

Yakunze kuvuga ku : gusoresha, u buhinzi, ishoramari nk’aho yavuze ko atazashyigikira ishoramari ry’abanyamahanga naramuka abaye perezida, igihe kimwe yumvikanye kuri televiziyo avuga ko azareba uko hakoreshwa amarozi mu guhangana n’abajura b’imyaka.

Aho Mpayimana yabaga yiyamamariza hakunze kurangwa n’umubare mucye w’abaturage we akavuga ko atafata indangururamajwi ngo abakangurire kuza. Ni mugihe Dr Frank we yahoranaga morali anavuga ko umubare babonye atawuteganyaga.

Philippe Mpayimana yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu 1970. Yarangirije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1993 ahabwa impamyabumenyi mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo (Literature).


Comments

Prof. 14 August 2017

Umunyamakuru yibeshye. Philippe Mpayimana yigaga i Nyakinama muri 1ere Licence muri 1993-1994. Genocide yabaye tugeze muri Semestre ya 2. Amashuri yayakomereje hanze, abandi dukomereza i Butare muri avril 1995.


Nina 14 August 2017

Hahahhhh. Iyi gahunda yo gukoresha amarozi iransekeje. Ahubwo se ko mutavuze ko yavuze ko uzabyara abana barenze batatu azafatirwa ibihano. Hahahhhh sinzi impamvu rwose mumutandukanya na Barafinda kuko bosenibamwe.


Nina 14 August 2017

Hahahhhh. Iyi gahunda yo gukoresha amarozi iransekeje. Ahubwo se ko mutavuze ko yavuze ko uzabyara abana barenze batatu azafatirwa ibihano. Hahahhhh sinzi impamvu rwose mumutandukanya na Barafinda kuko bosenibamwe.


Nina 14 August 2017

Hahahhhh. Iyi gahunda yo gukoresha amarozi iransekeje. Ahubwo se ko mutavuze ko yavuze ko uzabyara abana barenze batatu azafatirwa ibihano. Hahahhhh sinzi impamvu rwose mumutandukanya na Barafinda kuko bosenibamwe.