Print

Gatsibo: Umugabo yarasiwe mu Kigo cya gisirikare i Gabiro

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 August 2017 Yasuwe: 3167

Mu gicuku cyo mu ijoro ryakeye ,Abasirikare bo ku kigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo barashe abaturage bari baje gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mbago z’icyo kigo bicamo umwe abandi bariruka.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2017.Mu kiganiro yagiranye na TV na Radio One umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Bwana Richard Gasana yavuze ko uretse uwo wishwe ngo hari n’undi umwe wafashwe mpiri afite umupanga.

Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Safari Ferdinand, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko abo baturage bari kwangiza ibidukikije inzego z’umutekano zigerageje kubakumira barazirwanya bifashije imihoro n’amabuye.

Yagize ati “Abaturage bari muri ako gace bakunda kujya kuhacukura amabuye y’agaciro, barahangije cyane, ibidukikije byaho babigize nabi, kuko ari mu kigo cya gisirikare twiyemeje gushyirayo uburinzi ariko uko bigaragara abaturage baho basa naho baba bashaka gukomeza kuyacukura.”

Yongeyeho ati “Twagerageje gusaba inzego z’ibanze ngo zidufashe ariko birananirana, bisaba ko tuhashyira uburinzi bwa nijoro. Ejo rero mu ma saa tanu baza bagiye gucukura bahura n’ingabo zacu, aho kugira ngo babireke ahubwo baza baje kubarwanya, umwe muri bo aza kuraswa arapfa.”

Yasabye abaturage kujya barushaho kubungabunga ibidukikije kandi ikintu kitemewe bakacyirinda ndetse abasaba kurushaho kumvira ubuyobozi.