Print

Papa Francis ngo Imana yamutegetse guhindura amategeko 10 yayo akongeramo irijyanye n’ ubutinganyi

Yanditwe na: Martin Munezero 14 August 2017 Yasuwe: 14841

Ni ikintu gitangaje kuri buri wese wakumva ko amategeko 10 Imana yahaye Mose wo muri Bibiliya, yapfa guhindurwa cyangwa se kuvongerwa na buri wese. Gusa, mu minsi mike ishize Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Francis ubwo yari muri Amerika y’Epfo, yavuze ko Imana yamutegetse guhindura amwe mu mategeko 10 yayo yahaye abayisiraheli ubwo bari ku musozi wa Sinayi.

Aya mategeko ni ay’uko ikiremwamuntu gikwiriye kwitondera kugira ngo kitazagibwaho n’urubanza urwo ari rwo rwose. Papa Francis ubwo yagezaga ijambo ku baturage bo mu mujyi wa Guayaquil yavuze ko guhindura itegeko rya kane ngo abihera ku kuba ikiremwamuntu kitubahirizwa hirya no hino ku isi kandi ijambo ry’Imana risaba ko buri muntu yakubaha mugenzi we. Ubusanzwe iri tegeko ngo rihatira abana kumvira ababyeyi babo ariko ngo riziyongeraho ingingo itegeka mwene muntu kubahiriza uburenganzira bwa mugenzi we.

Papa Francis kandi avuga ko Imana yamusabye ko itegeko rya karindwi ribuza abantu badahuje ibitsina gusambana ryazavugurura rikongerwamo ukubuza abaryamana bahuje ibitsina kuko ngo iki ari icyaha kimaze kugera ku rwego ruri hejuru kandi Imana icyanga urunuka. Gusa yavuze ko itegeko rikumira abatinganyi rishobora kuzaba itegeko ryihariye muri aya mategeko maze aho gukomeza kuba 10 akagirwa 11.

Umuvugizi wa Leta ya Vatican Bwana Father Federico Lombard yatangaje ko aya mategeko arimo gushushanywa n’umuhanga w’Umutariyani ku buryo mu minsi ya vuba bazaba bashyize hanze urutonde rushya ruvuguruye rw’amategeko y’Imana uko ari 11. Yasoje avuga ko aya mategeko bazayamurikira isi yose ku mugaragaro hifashishijwe ikoranabuhanga ryihutisha amashusho.


Comments

29 August 2017

Ntagisha, abarebera mu byanditswe byera barabona uburiganya bwa Satan.


EMILE 17 August 2017

Itegeko rya kene ridutegeka kweza umunsi w’isabato naho iribuzanya ubusambanyi ni irya 6


NSANZIMANA JEAN 16 August 2017

Byanditswe ngo azigira inama yo guhindurara ibihe n’Amategeko ariko azabona ishyano ukuraho n’akadomo cy akakongeraho


NSANZIMANA JEAN 16 August 2017

Byanditswe ngo azigira inama yo guhindurara ibihe n’Amategeko ariko azabona ishyano ukuraho n’akadomo cy akakongeraho


rachid 16 August 2017

Ubuse ikibi kiri muri ayo mategeko nikihe? ahubwo byaratinze mwabatinganyi mwe,babace ku isi. Ubuse ko Imana yahaye mussa ayo mategeko ubugira kabiri? Ayambere ntiyayamennye bikaviramo abayisiraheri benshi kumirwa n’ubutaka? Anmashyi kuri Papa Francis


patty 16 August 2017

Itegeko rya kane rivuga ko tugomba kweza umunsi w’isabato kandi amategeko y’Imana ni 10 ntabwo ari 11.


Clementine(rdc congo) 16 August 2017

Mbega Ngo Imana Irabeshyerwa Ubuse Koko Muri Gatolika Hari Uwo Imana Umuremyi yatuma yewe ngo bafite amaso ark tibabona


Yesuyarababaye 16 August 2017

ahubwo ndabona isi igeze kumusozo aho ijambo ryimana ribivuga neza ngo muminsi yimperuka ubwenge buzaba bwinshi none bisohoreye kuri papa Francis


paulin culviney morgan 15 August 2017

nukuri isi irarangiye peee!!! uyu mugabo yuzuye imyuka mibi nimutaba maso murarimbutse...............


Nduwayo Adelin 15 August 2017

Imana Idufashe Kubera Twegereje Ibihe Bibi Dusenge Ubudasiba


Isaiah 15 August 2017

Nta gishya kyiri musi y’izuba,ubu turi muri anti-christ world kandi akorana n’indongozi z’amadini.Ubu rero n’aha buri wese ho gufata icyemezo amurikiwe na Mwuka Wera.


N. Israel 15 August 2017

Muri kudusetsa, ubwo se ni nde ushaka kongererwa ku mujinya w’Imana? Yitonde.


olivier 15 August 2017

Nonese itegeko rya 4 ubusanzwe rihatira abana kumvira ababyeyi babo?


Amani 15 August 2017

Ngo bazayamurikira isi yose Ku mugaragaro! Ahubwo baragaragaye!


Edmond 15 August 2017

Jewe numva ari ibintu bisanzwe. Nkuko Imana yahaye Moïse amabwirizwa yayo, ishobora no kuyaha uwundi yitoreye


ADILI PRINCE 15 August 2017

ARI KUBESHYA ABANTU. ARIMO ARAKORA UMURIMO WA SE SATANI. IJAMBO RY’IMANA RIRAVUGA NGO NTITUKONGERE HO CYANGWA NGO TUGABANYE KU IJAMBO RYAYO. IMANA YE NI SE KIBI.