Print

U Rwanda rwihanganishije abaturage ba Sierra Leone babuze ababo kubera umusozi waridutse

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 August 2017 Yasuwe: 332

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yihanganishije igihugu cya Sierra Leone, nyuma y’umusozi waridutse bitewe n’imvura nyinshi igahitana benshi.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa kabiri mu murwa mukuru wa Sierra Leone mu mujyi wa Freetown no mu nkengero zawo hibasiwe n’imvura idasanzwe iteza inkangu n’umwuzure abantu basaga 300 bahasiga ubuzima abandi benshi bava mu byabo.

Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Sierra Leone.Yagize ati “Urupfu rwatewe n’inkangu muri Sierra Leone rwatubabaje, turifuriza abavandimwe bacu babuze ababo gukomera no kwihangana.”

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge watangaje ko imirambo y’abantu bagera kuri 300 bamaze kujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu mujyi wa Freetown polisi ifatanyije n’urwego rwa gisirikare bakaba bari mu bikorwa byo gushakisha abaheze munsi y’itaka ryaturutse ku misozi rikitura ku mazu y’abantu.

Umuvugizi w’uyu muryango wa Croix Rouge ukorera muri iki gihugu yatangarije Reuters ko umubare w’abapfuye ukomeza kwiyongera umunota ku wundi ngo kuko hari benshi bataraboneka bagwiriweho n’amazu yabo abandi bakaba barohamye ndetse hakaba hari n’abo imisozi yamanukiyeho.