Print

Rayon Sports ishobora gutandukana na Tamboura

Yanditwe na: 15 August 2017 Yasuwe: 1762

Ikipe ya Rayon Sports ishobora gusezerera rutahizamu Alhassane Tamboura w’umunya Mali wari waje gukora igerageza muri iyi kipe nyuma y’aho adashoboye kwigaragariza umutoza Karekezi Olivier.

Uyu musore wageze mu Rwanda ku italiki ya 26 Nyakanga uyu mwaka ntabwo yashoboye gukoresha neza amahirwe yahawe yo kwigaragaza cyane ko amakuru agera ku Umuryango ari uko Karekezi Olivier atigeze ashima imikinire y’uyu musore ndetse mu minsi iri imbere dushobora kumva yuriye indege yasubiye I Bamako.

Igikomeje kuvugwa ni uko iyi kipe ikomeje gushaka ruthizamu aho biri kuvugwa ko hari rutahizamu w’umunya Uganda Rayon Sports iri gucungira hafi ku buryo mu minsi iri imbere ashobora kugera mu Rwanda.

Alhasssane Tamboura waje gukora igerageza avuye mu ikipe ya AS Bamako yakiniye mu mwaka w’imikino ushize ariko ari umusimbura akigera I Kigali yatangaje ko yatsinze ibitego 4 muri shampiyona ya Mali ndetse atigeze akina amarushanwa nyafurika.


Comments

karenzi 15 August 2017

Ngirango nubundi Tamboura ntiyari muri rayon sport fc pe, kuko umunyamahanga dukoresha ni ukora ikinyuranyo. So, urugendo rwiza kuri Tamboura, Gacinya azadushakira rutahizamu ufite izina muri national team y’igihugu cye, kandi afite ubunararibonye kubitego byinshi. Muri Mali barahari pe