Print

Aline Gahongayire yakomoje ku nkuru zurudaca zimwandikwaho ngo ‘yahetse ibiheko’, ‘Ubuhehesi’ n’ibindi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 August 2017 Yasuwe: 5129

Umuririmbyi, umuramyi ukomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yatangaje ko atajya acibwa intege n’inkuru z’urudaca zimwandikaho mu itangazamakuru umunsi ku wundi.

Aline ukunze kwandika amagambo ku mbuga nkoranyambaga asubiza intege mu bugingo, avuga ko hari imisozi irindwi y’Imana kandi ko we ari ku musozi w’itangazamakuru cyo kimwe n’abandi banyamakuru bakora uyu mwuga.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 ku cyumweru tariki ya 13 Kanama 2017, Aline yabajijwe uko yakira inkuru zimwandikaho kenshi usanga zimusebya abandi bagaruka ku buzima busharira yanyuzemzo bwo gutandukana n’umugabo we.

Gahongayire avuga ko yamenyereye kuvugwa mu itangazamakuru ariko ko atazacika intege

Aline ukunze gushikama no kugaragaza ko akomeye mu Mana yemeye kandi akorera avuga ko hari igihe yandika ubutumwa kuri Facebook akakirizwa ibitekerezo birenga 700. Nk’uko abivuga ngo muri ibyo asanga hari abamubwira ko abavugiye ibintu, abandi ugasanga baramwibasiye bamutuka, nyamara ngo kuri we arashikamye kandi azakomeza kwamamaza ubutumwa bw’Imana.

Ngo kuri we ntibimutera gucika intege ahubwo arakomera agakomeza n’abandi kuburyo hari abo yerera imbuto nziza . Mu magambo ye ati “ hari umusozi, hari imisozi tubaho imisozi irindwi y’Imana. Ku musozi wa Media [W’itangazamakuru] ndiho cyimwe nawe ko ariwo musozi uriho [Yabwiraga umunyamakuru wari umubajije icyo kibazo] ariko njyewe, mu kwamamaza kenshi iyo uvuze icyo ushaka kuvuga uzareba nko kuri Facebook yanjye abankurikirana [Followers]. “

Akomeza agira ati “Imana yampamagariye guhumuriza rero ririya jambo mbere y’uko riguhumuriza riba ryabanje kumpumuriza.Iyo ubonye umuti wawe urawugaragaza ndavuga nti ‘waaaw iri jambo ndumva rinyubatse hari undi muntu ushobora kuba ameze nkanjye reka mwubake’.”

Gahongayire avuga ko hari ubuhamya bwinshi yakira iyo amaze gutanga ubuhamya bwe bw’aho Imana yamukuye, ngo kenshi asanganirwa n’ibitekerezo bimushima iyo agize ubutumwa atanga kuri Facebook bukomeza umuntu mu bihe bitandukanye nawe aba arimo.

Yagize ati “ impamvu rero barwanya n’uko bifite ingaruka nziza kuko Behind the Scene [Inyuma y’amarido..Ibiba ntubimenye] mfite ubuhamya bwinshi bw’abantu bambwira bati ‘njyewe nari ngiye kwiyakura; njyewe nari ngiye kugira gutya, uzi ibyo ndimo’. Ugasanga ibyo ngibyo rero satani agomba kubirwanya niko bigomba kugenda agomba kubirwanya.”

Aline n’umugabo we rurageretse mu nkiko baraka gatanya

Yakomeje avuga ko atazareka kuvuga ijambo ry’Imana mu gihe cyose azaba akiriho, ngo nubwo yavugwa nabi n’abantu batandukanye azakomeza kubwiriza ineza y’Imana.

Ati “sinzaceceka kuvuga ineza y’Umwami igihe cyose nyiriho, igihe cyose barwanya ibyo byose bavuga mu itangazamakuru gahongayire yakoze ibi, ibi n’ibi, iki n’iki. Ntabwo nababuza gusa Imana yo mu ijuru ijye ibaha imbabazi kandi ibarinde ibakomeze ibashoboze.”

Avuga ko ibimuvugwaho yamaze kubimenyera, ngo mu myaka itambutse yabonye byinshi anumva byinshi bituma asabira umugisha abo bose, ngo Imana ibabe hafi kuko batazi icyo bakora.

Gahongayire yagarutse cyane mu itangazamakuru ubwo yashwana n’umugabo we bari bamaranye imyaka ibiri. Yongeye kumvikana mu manza z’agatanganya n’uyu mugabo. Itangazamakuru ryongeye kwandika ubwo yashinjwaga ubuhehesi.

Mu minsi ishize Aline yashyize kuri Instagram ubutumwa burebure yumvikanisha ko yongeye kwibuka imfura ye nyuma y’uko yaganiriye n’umuntu akamubwira ko ‘yari aberewe no guheka ariko aheka ibiheko’.

Yavuze ko urupfu rw’umwana we Ineza rwamusigiye agahinda katazashira ariko na none ngo ntiyacitse intege burundu kuko yizera Imana.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Aline Gahongayire, Patient Bizimana na Isaïe Uzayisenga baburanye n’umunyamakuru wasohoye inkuru isobanura ko ‘bari mu gatsiko k’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bashinjwa ubuhehesi no gukora ibihabanye n’ibyo bavuga’.


Comments

MAZINA 15 August 2017

NTA NDURU IVUGIRA KU MUSOZI UBUSA...KANDI NTAWUKEZA ABAMI BABIRI KUKO YAKUNDA UMWE AKANGA UNDI....SIJE NOHAHERA.