Print

Magare na Hakizimana bigaranzuye ibihangange mu irushanwa ryo muri Congo Brazaville

Yanditwe na: 15 August 2017 Yasuwe: 654

Abanyarwanda 2 Muhitira Felicien uzwi nka magare na Hakizimana Jean bitwaye neza mu irushanwa ryo kwiruka igice cya marathon (21km) muri Congo Brazaville aho bigaranzuye ibihangange birimo abanya Kenya n’Abanya Ethiopia bahoraga baritwara.


Muhitira Felicien bita Magare niwe waje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 04 n’amasegonda 31(1h4’31), yakurikiwe n’umunya Kenya Richard Kiplimo Mutai we wakoresheje isaha imwe iminota 08 n’amasegonda 08 mu gihe Hakizimana Jean yegukanye umwanya wa 3,yakoresheje isaha imwe, iminota 8 n’amasegonda 17.

Uretse gutsinda, uyu musore yabashije kugira ibihe byiza kurusha ibyo yagize mu marushanwa atandukanye yakinnye dore ko mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’uko yari yanikiye abandi mu irushanwa aheruka kwitabira mu bufaransa mu kwezi gushize.

Mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru, yagitangarije ko yishimiye kuba ageze ku ntego ye cyane ko yitabiriye iri rushanwa afite intego yo gutsinda.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba nabashije kwegukana iri rushanwa ryo mu gihugu cya Congo Brazzaville. Naje aha nta yindi ntego inzanye uretse kwitwara neza nkareba ko nakwegukana iri rushanwa, kuba mbigezeho biranshimishije cyane. Twahuye n’ abakinnyi bakomeye bari banamenyereye kuritwara bakomoka mu gihugu cya Kenya. Ntabwo benshi baduhaga amahirwe cyane yaba njye na Hakizimana, ariko twakoze ibishoboka byose turabasiga.”

Muhitira Felicien yahembwe 4,500 by’amadorali y’amanyamerika mu gihe Hakizimana Jean wabaye u wa 2, yahawe 2,500 by’amadorali y’amanyamerika.