Print

Perezida wa Misiri yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 August 2017 Yasuwe: 938

Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri yageze ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi; yunamira inzirakarengane zihashyinguwe. Ni nyuma yo kwakirwa na mugenzi w’u Rwanda, Paul Kagame.

Sisi yageze ku rwibutso ahagana saa sita n’iminota micye irengaho, yasobanuriwe amateka ya Jenoside kuva iteguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa anabwirwa ho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’icuraburindi.

Yahaye icyubahiro abashyinguye ku Gisozi

Yunamiye inzirakarengane zazize jenoside zihashyinguye, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi nk’ikimenyetso cyo kubaha icyubahiro.

Uretse abaje baherekeje Perezida Sisi bari kumwe mu ruzundiko rw’iminsi ibiri, yageze ku rwibutso aherekejwe n’abanyacyubahiro bo mu Rwanda barimo Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene.

Aha yari ageze ku rwibutso n’abamuherekeje

Biteganyijwe ko ku mugoroba w’uyu wa 15 Kanama, Sissi yakirwa na Perezida Kagame ku meza muri Kigali Convention Center.Aba bakuru b’Ibihugu kandi baraza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.


Yasize yanditse ubutumwa mu rurimi rw’icyarabu


Photos:Umuseke.rw