Print

Just Family bamuritse amashusho y’indirimbo ‘Nashiriyemo’-YAREBE

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 August 2017 Yasuwe: 263

Itsinda rya Just Family ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nashyiriyemo’ nyuma y’igihe bayatunganya.Aba basore bavuga ko bakomeje gukora cyane kugirango bisubize icyubahiro bahoranye muri muzika nyarwanda.

Indirimbo ‘Nashiriyemo ya Just Family ije ikurikira izindi zinyuranye nka; Bonjour bae, Harabura iki?,Hummer,Mureke agende n’izindi.

Just Family igishingwa yari igizwe na Bahati, Kim Kizito, Jimmy na Croidja. Nyuma baje kugenda batatana kubera ibibazo batavugaho rumwe, ubu bongeye kubyutsa ibikorwa nk’itsinda.

Bahati na mugenzi we Jimmy bahoze muri Just Family bigiriye inama yo kubyutsa iri tsinda bifatanyije na mugenzi wabo mushya witwa Chris.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO: