Print

APR FC yabonye umukinnyi ushobora gusimbura Rusheshangoga

Yanditwe na: 16 August 2017 Yasuwe: 1060

Biravugwa ko Ikipe ya APR FC ishobora gusinyisha umukinnyi Rukundo Denis myugariro w’ikipe ya KCCA yo muri Uganda ibonamo ubushobozi bwo gusimbura Rusheshangoga Michel uherutse kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Singida FC yo muri Tanzania.


Rukundo wifuzwa na APR FC (uwambaye nimero 28)

Rukundo Denis ufite inkomoko mu Rwanda akinira ikipe ya Kampala City Capital Authority FC kuva mu mwaka wa 2016 aho yayifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ndetse no gutwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’igihugu mu gihugu cya Uganda uyu mwaka.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu aravuga ko ikipe ya APR FC nyuma yo gutakaza Michel yakomeje gushaka hirya no hino kugira ngo ibe yabona umusore wabafasha nkuko yabafashije none birangiye ibonye uyu musore bifuza gusinyisha mu minsi iri imbere.

RuhagoYacu yemeje ko umutoza Jimmy Mulisa wa APR FC, aherutse kujya kureba uyu musore muri Uganda, ndetse banagirana ibiganiro by’ibanze ku buryo uyu mukinnyi ashobora kuba yava muri KCCA akaza gukina mu Rwanda.

KCCA FC yaguze Rukundo Denis mu mpeshyi ya 2016 imukuye mu ikipe ya Maroons FC yari imaze gusubira mu cyiciro cya 2.


Comments

ndagijimana emmanuel 16 August 2017

Apr nidukuremwisoni izane uwomusore