Print

Burundi: Guverineri wa Bubanza yarusimbutse nyuma yo kugabwaho igitero

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 August 2017 Yasuwe: 3146

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 15 Kanama 2017 mu gihugu cy’u Burundi, imodoka yari itwaye Guverineri wa Bubanza, Tharcisse Niyongabo, yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana.

INFO SOS Médias Burundi ivuga ko aba bagizi banabi bakoze iki gitero ahagana saa mbili, ku muhanda (Route Nationale no5), Bujumbura mu ntara ya Cibitoke.

Ni ku muhanda wa gatanu muri Komine Gihanga muri Province ya Bubanza, mu Burengerazuba bw’igihugu.

Burugumesitiri wa Komine Gihanga, Léopold Ndayisaba, yabwiye itangazamakuru ko iki gitero cyabaye anavuga ko abakoze iki gitero bahise bahunga ubwo Polisi yatangiraga kubarasaho.

Ngo nta muntu waguye muri iki gitero ndetse ngo nta n’uwakomeretse. Uyu muyobozi yategewe mu nzira ubwo yavaga mu nama y’umutekano I Gihanga.


Comments

eugenie 7 December 2017

Ndifuza amahoro