Print

Portugal: Abantu 12 bahitanywe n’igiti ubwo bizihizaga ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maria-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 August 2017 Yasuwe: 1608

Mu gihugu cya Portugal abantu 12 bahitanywe n’impanuka y’igiti yabaye ubwo bari mu birori byo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maria(Asomusiyo) ku munsi w’ejo tariki ya 15 Kanama 2017.

Ibinyamakuru byo muri Portugal biravuga ko iki giti cyari kimwe mu bikurura bamukerarugendo benshi mu birwa bya Madeira.

Iki giti cyaguye hafi y’urusengero abakirisitu basengeragamo, bivugwa ko cyari gishaje ndetse ngo ko cyari gifite uburemere bwinshi.

Bari mu birori byiswe ‘Nossa Senhora Nossa Senhora do Monte festival’. Abapolisi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bahise bihutira gutaba abari mu kaga.

Perezida wa Portugal, Marcelo Rebelo de Sousa yahise akorera urugendo ahabereye ibyo bibazo, yihanganisha ababuze ababo kubera iyo mpanuka.

Yagize ati’’Ndihanganisha ababuze ababo kandi mbasaba no kudacika intege ahubwo bakomeze betere imbere."

REBA AMAFOTO: