Print

Diego Costa yatangaje umwanzuro we nyuma yo gusabwa kugaruka muri Chelsea

Yanditwe na: 17 August 2017 Yasuwe: 1359

Umunya Brazil Diego Costa wakiniraga Chelsea yamaze gutangaza ko atiteguye kugaruka muri iyi kipe nyuma y’aho umutoza wayo Antonio Conte muri Nyakanga uyu mwaka, amubwiriye ko atakimukeneye ndetse ko akwiye gushaka aho yerekeza.

Nyuma y’umukino wa mbere Chelsea yatsindiwe mu rugo na Burnley ibitego 3-2,ubuyobozi bwa Chelsea bwandikiye uyu musore wibereye Iwabo muri Brazil ko bumukeneye mu myitozo vuba na bwangu uyu musore usanzwe uzwiho kugira umutwe uremereye yabashwishurije ko atiteguye kugaruka muri Chelsea ko umwanzuro yamaze kuwufata yiteguye gusubira mu ikipe ya Atletico Madrid.

Yagize ati “Aho nzerekeza anamaze kuhapanga.Ngomba gusubira muri Atletico Madrid.Ndabizi ko Chelsea idashaka kundekura gusa ndabizi ibi bizarangira ubwo nzaba nageze muri Espagne.Ibyifuzo byanjye ni ukwerekeza muri Atletico Madrid kandi nabibwiye umuyobozi wayo Marina Granovskaia.Icyo nibaza kuki badashaka kundekura kandi umutoza wayo yaravuze ko atanshaka?.”

Kugeza ubu Diego Costa yamaze gucibwa amande y’ibihumbi 300 kubera kutitabira gahunda za Chelsea ategerejwe mu Bwongereza mu minsi iri imbere mu rwego rwo kuza kurangizanya n’ubuyobozi bwa Chelsea.

Umukinnyi Diego Costa aherutse gutangaza ko ikipe ya Chelsez yamufashe nk’umunyabyaha ubwo bamuhamagaraga bakamubwira ko agomba kwitoreza mu bakiri bato ndetse avuga ko atiteguye kongera gukorana n’umutoza Antonio Conte.


Comments

Katega 17 August 2017

Ibyo Costa avuga bifite ishingiro niba koko Conte Antonio yaramwohererereje msg ko atamukeneye Ubuyobozi bwa Chelsea nibumese kamwe buhitemo umutoza cg umukinnyi kuko aho bigeze ntibashobora kubangikana, umwe agomba kugenda.