Print

Rubavu: MIDIMAR yahaye imiryango 8 inzu zihangana n’umutingito

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 August 2017 Yasuwe: 522

Ku wa 16 Kanama 2017 ku bufatanye na Minisiteri y’Imicungire y’ibiza no gucyura impunzi imiryango 8 itishoboye yasenyewe n’ibiza ikananirwa kwiyubakira yashyikirijwe amazu 8 afite agaciro k’asaga miliyoni 43 n’ibikoresho by’ibanze.

Muri iki gikorwa abahawe amazu bashimiye imiyoborere myiza itumye bahabwa aya mazu bizeza kuzayafata neza ndetse no kutazatatira igihango gikomeye bagiranye n’abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Murenzi Janvier yashimiye buri wese wagize uruhare mu iyubakwa ry’aya mazu by’Umwihariko MIDIMAR n’Inkeragutabara anizeza ko ku bufatanye n’abaterankunga Akarere kazakomeza ubuvugizi bityo aba baturage bakazanagezwaho ibikorwa remezo birimo amazi,amashanyarazi n’ibindi.


Ku ruhande rw’Inkeragutabara zubatse aya mazu General Ngendahimana Jerome Umuyobozi w’Inkeragutabara wungirije yashimiye imikoranire iboneye yaranze impande zose ashimangira ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu hakurikiyeho urugamba rwo guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Izi nzu zifite ubushobozi bwo guhangana n’umutingito kuko fondasiyo zazo zashyizwemo ibikoresho bikomeye birimo mabuye. Inkuta zazo zirimo inkingi zituma inzu idahirima naho ibisenge byazo biraziritse kuburyo bitagurukanwa n’umuyaga.

Minisitiri Mukantabana uyobora Minisitere y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yavuze ko zubatswe aho (hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo (DRC) kuko bizeye imyubakire kandi zikazajya zireberwaho n’abandi bashaka kubaka kugira ngo birinde kugerwaho n’ibiza.

Abaturage bishimiye inkunga bahawe

Agira ati “Turasaba abanyarwanda gufata amazi ava ku nzu, gusibura inzira z’amazi muri iki gihe cy’imvura tugiyemo, kuzirika ibisenge aho bitaziritse neza, naho abubaka tubasaba kurebera ku mazu turi kubaka ahangana n’imiyaga n’imitingito.”
Mu Karere ka Rubavu habarurwa imiryango 400 ituye mu manegeka. Iyindi 1500 iracyatuye itatanye.