Print

Urukiko rwarekuye by’agateganyo Bishop Tom Rwagasana

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 August 2017 Yasuwe: 1331

Uwahoze ari umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’ iterero pentekote mu Rwanda ADEPR, Bishop Tom Rwagasana yarekuwe n’urukiko kubera impamvu z’uburwayi.

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’umunsi hafashwe n’abandi bayobozi batatu babarizwa muri ADEPR n’abo bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo w’iri torero.

Rwagasana yarekuwe n’urukiko asabwa, kujya yibataba ushinjacyaha buri cyumweru anasabwa gutanga Pasiporo bivuze ko atagizwe umwere ahubwo n’uko yarekuwe by’agateganyo

Iri tabwa muri yombi ry’ abapasiteri n’ abayobozi bakomeye muri ADEPR rije rikurikira umwuka utari mwiza n’ impaka byakuruwe na hoteli y’ iryo torero. Ubwo iyo hoteli yubakwaga abakiristo bamwe bumvikanye bijujutira ko iryo torero ryakaga amafaranga y’ iyo nyubako ku gahato.

Tom Rwagasana yari amaze iminsi 100 afunganywe na bagenzi be barimo Madam Christine Mutuyemariya, Salton Niyitanga n’abandi. Mu bujurire bwe yagaragaje impamvu yatuma aba arekuwe birmo n’uburwayi amaranye igihe.

Ibi byaje gushimangirwa n’impapuro zo kwa muganga zaturutse (mu bitaro byitiriwe umwami Faycal) zimenyesha gereza yuko butagishoboye gukurikirana uburwayi bwe.

Kuwa 02/08/2017 nibwo umushinjacyaha yasabye urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo kurekura Tom Rwagasana kubw’impamvu z’uburwayi, banze kubyumva ahubwo bategeka ko akomeza gufungwa indi minsi 30 ahita ajurira iki cyemezo mu rukiko rukuru ari narwo rwafashe uyu mwanzuro w’uko asoka muri gereza.

To Rwagasana yabaye arekuwe

Comments

hakuzimana paul 17 August 2017

Niba ibitaro ibitaro bikomeye mu Rwanda bitagishoboye kumuvura kandi bamwatse Pasiporo bamurekuye ngo ajye kwivuriza he? N’abandi bagiye kurwara bisohokere. Erega biragoye gufunga umuntu utunze inkoko (miliyari) zingana kuriya atavunikiye keretse abafunga bakanafungura batazi uburyo imihore yazo inurira.


Kimenyi Esdras 17 August 2017

Ariko se ADEPR izaba nzima ryari koko?Nabaye muli ADEPR,nyuma nza kuyivamo kubera ko nabonaga ikora ibinyuranye n’ibyo yigisha (ngo yuzuye umwuka).Kuva yabaho hashize imyaka 76,ADEPR irangwa n’amatiku,kwiba amafranga,irondabwoko,kwivanga muli politike,etc…BIBle idusaba kuva mu idini twarimo,iyo dusanze inyuranya n’ibyo imana ivuga.Iyo twanze kuyivamo,tuba tuzarimbukana nayo ku Munsi w’imperuka (Ibyakozwe 18:4).Aba bayobozi ba ADEPR bafunzwe,bashinjwa KWIBA Billions/Milliards zirenga 3.Nyamara bose bajyaga imbere y’abayoboke babo,bakigisha ko “buzuye umwuka wera”.Ababasimbuye,abantu babazi bavuga ko nabo aruko.Idini ry’imana,rirangwa n’IMBUTO nziza (urukundo,ubumwe,KUTIVANGA mu byisi,etc…).YESU n’ABIGISHWA be,barangwaga no kwirirwa mu mihanda no mu ngo z’abantu babwiriza kandi ku buntu.
None amadini y’iki gihe,ni ba Gafaranga bitwaje Bible!!!Kereka Abahamya ba Yehova nibo bonyine mbona mu muhanda ahantu hose babwiriza ku buntu.Nta na rimwe uzumva bashwanye.Ikindi kandi,ntabwo bivanga mu ntambara z’isi no muli politike.Nkeka ko ariyo dini yonyine yigana YESU n’Abigishwa be.


karame 17 August 2017

ahubwo jye mbona baratinze kumurekura, naho kurwara ko hari benshi barwaye kdi ntibarekuwe, ahubwo n’abandi babarekure hhhhhh,erega ibyapoteye mu bamurekuye ntawe bireba !!!