Print

Umuhinde yasubijwe miliyoni 13 yari yibwe n’ umukozi we

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 August 2017 Yasuwe: 813

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017, Polisi y’ u Rwanda yasubije umuhinde witwa Charles miliyoni 13 n’ ibihumbi 600 yibwe n’ umukozi we witwa Twahirwa Living.

Uyu Muhinde ufite ikigo SATGURU gitanga servisi z’ingendo, yahaye sheki umukozi we witwa Twahirwa Living kugira ngo amuzanire amafaranga kuri banki, amaze kuyabikuza arayatorokana ashaka gucikira muri Uganda.

Charles avuga ko nyuma y’isaha imwe amaze kubona ko umukozi we ataragaruka kandi akomeje kumubwira ko amugezeho, ngo yihutiye kubwira Polisi nayo iratangatanga. Twahirwa, ayo mafaranga yose yayafatanywe atarakuraho na rimwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2017, ahagana mu ma saa tatu nibwo Twahirwa Living yibye ayo mafaranga afatirwa mu karere ka Kayonza mu ijoro ry’uwo munsi.

Yagize ati "Umukoresha wanjye yari yanyizeye kandi yari asanzwe anyizera akantuma arenze ayo,ndasaba imbabazi kuko namwibye. Nari ntarafata icyemezo cy’icyo nakoresha ayo mafaranga."

Twahirwa ukiri ingaragu avuga ko ababyeyi be batuye muri Uganda, akaba ari ho ngo yateganyaga kuyajyana akajya no gukorerayo.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga, ubwo yari amaze gusubiza Charles amafaranga ye yagize ati "Gufata miliyoni zingana zityo ukayaha umuntu mu ntoki, n’ubwo atayiba nawe ubwe bayamwiba."

Ibyo bintu uko bifite agaciro kanini byari bikwiye guhabwa umutekano ungana n’uko bingana, nicyo tubwira abaturage,ibijyanye n’amafaranga byo hashobora kubaho ihererekanya ryayo utayafashe mu ntoki."

Charles ashimira Polisi y’u Rwanda avuga ko ari iyo kwizerwa, ariko akavuga ko atazongera kugirira icyizere abantu ku buryo yababitsa iby’agaciro kanini.