Print

Abakuru b’ ibihugu bitabiriye irahira rya Perezida Kagame batangiye kugera mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 August 2017 Yasuwe: 3615

Ku kigamunsi cyo kuri uyu wa Kane abakuru b’ ibihugu batandukanye bakiriwe ku kibuga cy’ indege I Kanombe; bategereje kwitabira ibirori byo kurahira kwa mugenzi wabo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame. Ibyo birori biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017.


Perezida wa Zambia Edgar Lungu yakiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ inama y’ abaminisitiri Stella Ford Mugabo

Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango w’ irahira rya Perezida Kagame




Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou asuhuza abaje kumwakira. Yakiriwe na Minisitiri w’ umutungo KamereVincent Biruta




Perezida wa Djibouti Ismael Guelleh yakiriwe na Minisitiri w’ ubucuruzi inganda n’ umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba Francois Kanimba

Perezida wa Senegal Macky Sally nawe yitabiriye irahira rya mugenzi we w’ u Rwanda