Print

MIFOTRA yivuguruje yemeza ko umunsi w’ irahira rya Perezida tariki 18 Kanama 2017 ari ikiruhuko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 August 2017 Yasuwe: 1772

Minisiteri y’ abakozi ba Leta n’ Umurimo Mifotra yavuruje amakuru yari yatanze avuga ko ku munsi w’ irahira rya Perezida Kagame tariki 18 Kanama 2017 akazi gakomeza uko bisanzwe ishyira ahagaragara itangazo ryemeza ko ari umunsi w’ ikiruhuko.

Ibi byatangajwe nyuma y’ aho Minisitiri Uwizeye Judith uyobora MIFOTRA yari yatangarije RBA ko kuri uyu wa 18 Kanama 2017, Abanyarwanda batumiwe mu muhango w’ irahira rya Perezida Kagame barajya kuri sitade Amahoro iRemera ahabera umuhango w’ irahira rya Perezida wa Repubulika abandi bagakomeza imirimo yabo nk’ uko bisanzwe.

Nyuma y’ uko Minisitiri Judith atangaje ko akazi gakomeza nk’ uko bisanzwe aya makuru y’ uko uyu munsi ari konje yatangaye gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga zirimo na twitter y’ iyi Minisiteri.

Bigeze ku mugoroba nibwo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yari yatangajwe mbere, ishyimangira ko uyu munsi ari konje.


Comments

gakuba 18 August 2017

ibyifuzo byerekana ubugome byo byakwaritsemo niyo yavaho, ntuteze kuba we nuwo mutina, mubi ukurimo


sinzi 18 August 2017

Uyu minister murabona adakeneye «IGIHEMBO» muri guverinoma itaha koko ??? Aratangaza konji kumunota wa nyuma kweli?? Kurahira kwa HE President ni umunsi ukomeye kuburyo atagombaga kuwirengagiza. Azahembwe ibimukwiriyeeeee