Print

Kitoko, The Ben n’abandi 9 baratarama mu gitaramo cyo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 August 2017 Yasuwe: 580

Mu rwego rwo kwizihiza no kwishimira intsinzi ya Nyakubahwa Paul Paul Kagame urahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi kuri uyu wa 18 Kanama 2017, abanyarwanda bashyizwe igorora mu gitaramo cy’ubuntu aho ibyamamare nyarwanda byahurijwe hamwe mu gitaramo kimwe.

Iki gitaramo kiraba nyuma y’umuhango w’irahira rya Paul Kagame ubera kuri Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali. Uyu muhango witabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye urakurirwa n’igitaramo mbatura mugabo kiza kubera muri Parikingi ya Stade Amahoro guhera isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

The Ben mu birori byo kwishimira intsinzi ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azifatanya n’abandi bahanzi barimo Dream Boys, Christopher, Bruce Melody, Charly na Nina, Urban Boyz, Riderman, Jay Polly, Kitoko Bibarwa, Senderi International Hit na Sgt Robert basanzwe bakorera umuziki mu Rwanda.

Mugisha Benjamin wamamye nka The Ben akigera mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko yishimiye intsinzi ya Paul Kagame anavuga ko ari umugisha uhambaye ku banyarwanda. Yagize ati "Intsinzi ya Nyakubahwa Perezida wacu, Paul Kagame, narayishimiye cyane aho nari ndi, kandi ni umugisha ku Banyarwanda.
Nzagaragara ejo mu kuyishimira. Hari ’Dinner Gala’ ya RDB nditeguye cyane gukora igitaramo cyiza mu Rwanda, hari n’ibindi bikorwa nzakora hano ariko bitarajya mu buryo neza ku buryo mbitangaza. Ndi hano, ndabakunda cyane kandi Imana ibahe umugisha."

Dj Bisosso niwe uza kuba avangavanga muzika mu gihe Lion Imanzi ariwe mushyushyarugamba. The Ben wageze mu Rwanda kuri uyu wa 17 kanama 2017 avuye muri Amerika ndetse na Kitoko wari usanzwe uba mu Bwongereza ni bo bahanzi baturuka hanze y’u Rwanda batarama muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyateguwe n’umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame.

Nyuma yo kubyina intsinzi, The Ben ategerejwe mu muhango wo ’Kwita Izina’, uzabera mu nyubako ya Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2017, kwinjira ku muntu umwe byashyizwe kuri $120, mu gihe abazasohokana ari 10 bazishyura $1000. Muri icyo gikorwa hazanakusanywa inkunga yo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo byagizwe ubuntu.