Print

Polisi yafatanye abagabo 2 urumogi bari bashyize hagati mu ifu ya kawunga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 August 2017 Yasuwe: 132

Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rwari rutwawe n’abagabo babiri barushyize mu ifu ya kawunga. Urumogi rwari mu modoka ya “Taxi Voiture” yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ipakiyemo imifuka itatu yuzuyemo urumogi.

Ni ku bufatanye n’abaturage bo mu murenge wa Tare muri Nyamagabe kugirango aba bagabo bafatwe. Iyo modoka ifite nimero za puraki RAB422F yavaga i Rusizi igana i Nyamagabe. Bivugwa ko yari igiye mu mujyi wa Kigali.

Polisi ivuga ko uru rumogi bari barushyize imbere mu mifuka barurenzaho ifu ya kawunga mu rwego rwo kujijisha.

Hafashwe abagabo babiri umwe wari utwaye iyo modoka n’undi wari utwaye moto ifite puraki RCA804M. Uyu ngo yagendaga imbere y’iyo modoka, aneka niba mu nzira nta nzego z’umutekano zirimo.

Abo bafashwe bombi bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gasaka, i Nyamagabe mu gihe hagikorwa iperereza.

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko abo bagabo baramutse bahamwe n’icyo cyaha, bahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7.

Batanga n’ihazabu kuva ku bihumbi 500RWf kugeza kuri miliyoni 5RWf; nkuko bivugwa mu ngingo ya 503 y’ibitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.