Print

U Budage: Umunyarwanda ushinjwa Jenoside aragezwa mu Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 August 2017 Yasuwe: 216

U Budage bwamaze kwemeza ko bugiye kohereza mu Rwanda Umunyarwanda witwa Twagiramungu Jean wari umaze imyaka ibiri afungiyeyo.

Uyu mugabo ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yarasize akoze Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura Gikongo.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabwiye The New Times ducyesha iyi nkuru ko Jean Twagiramungu yatawe muri yombi mu myaka ibiri ishize mu mujyi wa Frankfurt.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Nkusi Faustin, yatangaje ko Twagiramungu agezwa mu Rwanda saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa 18 Kanama 2017.

Twagiramungu ni uwa mbere u Budage bugiye kohereza mu Rwanda uhsinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bwagize uruhare mu gukurikirana ababishinjwa barimo Rwabukombe Onesphore wari Burugumesitiri wa Komini Muvumba mu yahoze ari perefegitura ya Byumba.

Umunsi ku wundi u Rwanda rukomeza gusaba amahanga kohereza abanyarwanda bacyekwaho Jenoside kugirango baburanire mu Rwanda kuko inkiko z’u Rwanda zifite ubushobozi bwo kubaburanisha.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yabwiye The New Times ko ibihugu bitaremera kohereza abo banyarwanda bagakwiriiye kwigira ku Budage.