Print

Kigali:Umunyeshuli yaciye Ipantalo y’Ishuli agamije guhimana n’umuyobozi wabo(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 18 August 2017 Yasuwe: 6135

Umunyeshuri wiga mu mashuri y’isumbuye mu mujyi wa Kigali yahisemo gucagagura umwenda we w’ishuri maze akawujyana kwiga, agamije guhimana n’umuyobozi w’ishuri yigaho wari wamubujije kuzongera kuwambara ngo kuko wari udoze mu buryo bita icupa kandi bitemewe n’amategeko y’ishuri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, nibwo umunyamakuru w’Ibyamamare.com yahuraga n’umunyeshuri wiga kuri rimwe mu mashuri y’isumbuye mu mujyi wa Kigali, agiye ku ishuri yamabaye ipantalo icagaguritse kuburyo ubona bukabije, yifuje kumenya impamvu yabyo maze aramwegera amubaza impamvu yabimuteye.

Abo yanyuragaho agiye ku ishuri bamutangariraga bitewe n’umwenda yari ajyanye ku ishuri.

Uyu munyeshuri wiswe Nshimiyimana Derick amazina twamuhinduriye, yabwiye Ibyamamare.com ko kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo abanyeshuri batangiraga kwiga igihembwe cy’anyuma cy’umwaka, yagiye kwiga nkuko bisanzwe maze umuyobozi w’ishuri azakugenzura abagabanyije imyenda y’ishuri bakayigira amacupa ku bahungu cyangwa mini ku bakobwa.

Ubwo uyu muyobozi w’ishuri yageraga kuri Derick, yamubwiye ko nawe yagabanyije ipantalo akayigira icupa maze ayicishamo umukasi nkuko yabigenzaga no ku bandi kugirango batazongera kuyigarura ku ishuri.

Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu avugako ngo byamubabaje kuko yemeza ko bamurenganyije, aribyo byabaye intandaro yo gushaka guhimana n’umuyobozi w’ishuri.

Derick ngo yagize ipantalo ye y’ishuri nk’izaba star kugirango ahime umwarimu.

Derick mu magambo ye yagize ati : “Iyi ni dechire man, kandi higa umuntu ntihiga ipantalo. nyine kuwa mbere nagiye school maze Head Master ayicishamo umukasi ngo n’icupa kandi mu byukuri nawe urabona ukuntu ingana ntabwo ari icupa, yaje areba abagize amapantalo yabo uducupa angezeho arambwira ngo n’inyizamure niyanga kurenga mu mavi ubwo iraba ari icupa, ndabikora byanze niko guhita acishamo umukasi ngo n’icupa!

Nanjye rero nahisempfata umwanzuro wo kuyigira nkizaba star neza, maze ndebe ko yanga ko niga kandi ariwe wayiciye… nyine ubwo birahita biba kimwe kimwe, ubu ni competition na Master ntubyumva se”.

Derick nuko yagiye ku ishuri yambaye.

Yongeyeho ko ntawundi munsi n’umwe yari yigera agaragaraho imyitwarire nk’iyi ku ishuri ariko yababajwe n’ukuntu umuyobozi w’ishuri yamuhohoteye akamuciraho ipantalo.

Muri iyi minsi abanyeshuri benshi bakunze kugaragara baragabanyije imyenda yabo y’ishuri bitewe nuko buri wese yifuza kugaragara mu gihe awambaye. Usanga abahungu bagabanya amapantalo bakayagira amacupa nk’uko babivuga (ipantalo iba ikwegereye kandi ari ntoya mu maguru) naho abakobwa bakagabanya amajipo bakayagira mini (utujipo tugufi kandi tubegereye).


Comments

Jean 19 August 2017

Abana b’ubu bizabagora


18 August 2017

Ubu se uyu mushenzi kuli batamwirukana ngo bigire inzira! Ni akumiro kweli!