Print

Karekezi yavuze ku hazaza ha Tamboura muri Rayon Sports

Yanditwe na: 18 August 2017 Yasuwe: 980

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yamaze kwemeza ko umusore w’umunya Mali wari umaze iminsi mu igerageza muri iyi kipe Alhassane Tamboura atashimye imikinire ye ndetse yasabye ubuyobozi bwe ko bamurekura.

Uyu munya Mali wakinaga muri AS Bamako ntabwo yashoboye kugera ku mutima Karekezi we n’abandi bakinnyi batandukanye yanze gutangaza amazina bagiye gusezrerwa muri Rayon Sports.

Yagize ati”Navuganye na Perezida mubwira ko dukwiye kumurekura nawe bagiranye ibiganiro ashobora kumurekura kuko mu minsi iri imbere turaba dufite Caleb,dufite Shassir na Kone nibaza ko nta mpamvu yo kumugumana kuko twamuhaye igerageza ku ikipe ya Simba SC kandi kuri iyi match ntacyo yanyeretse gihambaye.”

Karekezi yavuze ko uretse uyu muri iyi kipe hagiye kuzaba umweyo kuko bagitegereje abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu hanyuma bakabona gutangaza urutonde rw’abakinnyi basezerewe muri Rayon Sports.

Ku byerekeye umukinnyi Usengimana Faustin Karekezi Olivier yavuze ko yashimye imikinire ye ndetse mu minsi iri imbere biteguye kumusinyisha kuko yabisabye ubuyobozi.