Print

Gasabo: Umupasiteri arashinjwa iyica rubozo yakoreye umwana yabyaye ku wundi mugore

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 August 2017 Yasuwe: 1787

Ku wa 17 Kanama 2017 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo Umugabo w’Umupasiteri n’umugore we babarizwa mu mudugudu wa kamashashi , Akagali ka kabuga II, Umurenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo icyaha cy’iyica rubozo.

Aba bombi kandi banakurikiranyweho n’ibindi byaha by’ihohoterwa bakekwaho kuba barakoreye umwana w’imyaka 4 uyu mupasiteri yabyaranye n’undi mugore.

Ubusanzwe uyu mupasiteri yari afite umwana yabyaranye n’undi mugore , maze uyu mugabo aza gusaba nyina w’umwana ko yamumuha akamusura ; akimugeza iwe aho abana n’umugore w’isezerano , bahise bamushyira mu kato bamufungirana mu cyumba cya wenyine mu gihe kirenga amezi icyenda ntibongera kuvugana na nyina w’umwana . Mu rwego rwo gukomeza guhisha amakuru, bahise bimuka bajya gutura ahandi n’umwana baramujyana.

Ubugenzacyaha bumaze kumenyeshwa iki cyaha, bwasanze umwana kwa se (uregwa) aho yari afungiranye mu cyumba cya wenyine nta muntu umugeraho afite umwanda n’ ibisebe umubiri wose. ubu uwo umwana akaba amerewe nabi aho ari gukurikiranwa mu bitaro bya CHUK .

Dosiye ubu iri mu Bushinjacyaha Bukuru ifasi ya Gasabo aho imaze gushyikirizwa urukiko hasabwa ifunga ry’agategenyo kuri abo bombi bakekwaho gukora ibyaha byavuzwe haruguru .Abaregwa bahakana icyaha;ubu bafungiye kuri station ya polisi i Rusororo. Uru rubanza ruzasomwa ku wa mbere taliki ya 21 Kanama 2017.


Comments

totti 18 August 2017

inka yange. ariko abantu baburiye he koko umutima wa kimuntu?? koko umutima nubupfura byaranganga abanyarwanda byaragiye burundu?? nubwo ntaba murwanda ndi kure yaho ariko inkuru nkizi zinca intege pe!! umuntu muzima byiyongereyeho ngo ni pasteur yica umwana muto yibyariye bene ako kageni... ubwo kandi kucyumweru agashyiramo costume neza rwose akanigiriza akajya kuragira inama ze azigisha gukundana?????? iwe asize aziritse roho ntagatifu yumwana...niyo mpamvu mubuzima bwange ntajya nizera umuntu umbwira ngo arasenga. umuryango.com muzadukurikiranire iyi nkuru kugeza izo nkozi zibibi zikaniwe uruzikwiiye .. amahoro yimana abane nabanyarwanda bose